Kugeza ubu Rehoboth Ministries ikaba igishengurwa n’urupfu rw’umuririmbyi wayo Aline Nabigazi watabarutse agateza icyuho muri bo. Aline Nabigazi wari umaze imyaka 10 muri Rehoboth Ministries, yitabye Imana kuwa 19 Mata 2016 mu bitaro bya Aga Khan muri Kenya azize indwara ya infection nkuko abaganga babitangaje.

Nyakwigendera Aline Nabigazi wari umaze imyaka 10 muri Rehoboth Ministries
Patrick Munini umuyobozi wa Rehoboth Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko n’ubwo Aline Nabigazi yitabye Imana bikabashengura imitima ndetse kugenda kwe bikabatera icyuho, yavuze ko bizeye badashidikanya ko bazongera kubana nawe bageze mu ijuru iwabo w’abadapfa, aho batazongera kubabara ukundi.

Rehoboth Ministries yabuze umuririmbyi ukomeye
Mu gihe bakiri ku isi yavuze ko abagize Rehoboth Ministries bizeye kuzabona indi ntwari bazahabwa n’Imana, uwo bazahabwa akazaziba icyuho kugenda kwa Aline Nabigazi byateje ndetse bakaba bafite ibyiringiro ko umurimo w’Imana muri Rehoboth Ministries uzarushaho gutera imbere, kuko Imana ikiri mu ruhande rwabo. Yagize ati:
Aline Nabigazi, yari umuririmbyi muri Rehoboth Ministries yari amazemo igihe kirenga imyaka 10 aririmbamo ijwi rya soprano,agafasha cyane mu gutunganya no kwigisha amajwi y’indirimbo kuko yari umuhanga cyane mu kuririmba. Yari umwe mu nkingi zikomeye za Rehoboth Ministries. Yitabye Imana azize indwara ya infection niko abaganga bavuze ko ariyo ndwara yarwaye. Kugenda kwe birumvikana ko asize icyuho kinini ariko umurimo uzakomeza, dufite icyizere ko Imana izahagurutsa izindi ntwari nyinshi,umurimo w’Imana muri Rehoboth Ministries (RB) ugakomeza gutera imbere. Gusa nubwo yadusize dufite ibyiringiro ko tuzongera kubana nawe aho tutazongera gupfa cyangwa gutandukana ukundi.
Aline Nabigazi yari afite imyaka 34 y’amavuko. Yari amaze imyaka 10 ashatse ariko nta mwana yari yakabonye. Yitabye Imana ari mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye kwivuza. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa gatatu tariki 20 Mata 2016, ashyingurwa i Rusororo kuwa gatanu tariki 22 Mata 2016.

Nyakwigendera Aline Nabigazi nta rubyaro yari yakabonye

Hano ni ku kibuga cy'indege bagiye kwakira umurambo wa Aline

Basanganiye umurambo we bitwaje indabo

Abakunzi be bashyize indabo ku murambo we
Amafoto mu muhango wo gushyingura Aline Nabigazi





REBA HANO UMWEMA YA REHOBOTH MINISTRIES
