Rehema agiye kuzenguruka Amerika mu bitaramo bikomeye yatumiyemo Serge na Apollinaire n'umugore we

Iyobokamana - 08/11/2022 2:14 PM
Share:
Rehema agiye kuzenguruka Amerika mu bitaramo bikomeye yatumiyemo Serge na Apollinaire n'umugore we

Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Rehema Gikundiro, umaze kwandika indirimbo zirenga 200, yatuguye uruhererekane rw’ibitaramo bikomeye bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bitaramo byiswe ‘Aloha Music Festival Tours’, Rehema Gikundiro agiye gukora, bizaba mu mpera z’uyu mwaka, bibere muri Leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibitaramo biri gutegurwa n’uyu muhanzikazi ku bufatanye na Aloha Ministries.

Ibyihariye kuri Gikundiro Rehema witeguye ibitaramo bizengurika Amerika

Gikundiro Rehema, umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuririmbyi w'umuhanga, utuye muri Amerika hamwe n'umuryango we, ni umwe mu mpano zikomeye mu muziki wa Gospel. Tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo yarushinze na Claude Ishimwe.

Ni umuhanzikazi uri mu bafite amajwi meza cyane mu muziki nyarwanda. Amaze kwandika indirimbo zirenga 200 aho inyinshi muri zo yazihaye amakorali anyuranye yo mu Rwanda no hanze yarwo. Afatira icyitegererezo kuri Tach Cobbs - umunyamerikakazi uri mu bahanzi b’ibyamamare ku isi.

Gikundiro Rehema azwi cyane mu ndirimbo yise "Sion" bamwe bahimbye ‘Ururembo Siyoni’. Izindi ndirimbo ze bwite amaze gusohora twavugamo; "Turishimye", "Turakomeje", "Ineza", "Nguwo araje", "Uhimbazwe" na "Urarinzwe". Mbere y'uko atangira kuririmba ku giti cye, yandikaga indirimbo akaziha amakorali n’abahanzi.

Zimwe muri zakunzwe bihebuje harimo: ‘Ikidendezi’ ya korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga, ‘Nzirata Umusaraba’ ya korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge, ‘Ibyiringiro by’ubuzima’ na ‘Kuro’ za Ukuboko kw'Iburyo, 'Dawidi' ya Holy Nation choir, ‘Gideon’ ya Evangelique Choir ari nayo uyu muhanzikazi yakuriyemo, n’izindi nyinshi.

Ibyo wamenya kuri Aloha Ministries yafatanyije na Gikundiro gutegura iki gitaramo

“AlohaMinistries ni umuyoboro wabyinshi, intekerezo zacu zibitse kandi zirota zimwe muri zo zitangiye gusohora. Ni Minisiteri twatangiye twebwe nk’umuryango, ni iyacu. Umwanya wacu munini tuwumara dutekereza aho twabera abera bose umugisha mu mubiri wa Kristo " – Claude Ishimwe umugabo wa Gikundiro akaba n’umujyanama we.

Claude Ishimwe yakomeje abwira inyaRwanda ko Aloha Ministries ari “inzira y’impano n’ibikorwa bitandukanye bitari ukuririmba gusa. Aha harimo n’ibindi byinshi muzagenda mubona nk’uko intego navision[icyerekezo]yacu biri ".

Yungamo ati “Rero muri make ni ihuriro ry’izo mpano zose hamwe ushoboye kuririmba, ushoboye kubwiriza, ushoboye gukora ikindi, byose ni umugisha kubikora muri iryo huriro kandi bikitirirwa so wo mu ijuru ubahamagara ".

Injira mu bitaramo 'Aloha Music Festival' biri gutegurwa na Gikundiro Rehema 


Rehema Gikundiro wari umaze amazi 4 acecetse mu muziki, magingo aya ari mu myiteguro y’uruhererekane rw’ibitaramo byateguwe n’ihuriro ryen’umugabo we wishimira intwambwe umugore we agezeho mu muziki nk’uko yabidutangarije, ati “Dushima Imana buri munsi ko ahari ni umunyempano kandi umunyamavuta n’uyu munsi tukibonaho imbuto nziza ".

Yavuze ko nyuma y’ibi bitaramo hari indi bikorwa binyuranye bazakora. Ati “Ibikorwa byo ntibiteganya kurangira, oya,kuko birakomeje, hari n’ibindi bikiza kandi byiza. Tugendeye kuri ikigikorwa twateguye cyo kizarangira mu kwezi kwa 12 itariki ya 13 ni bwo tuzaba dusubitse ".

Ibitaramo ‘Aloha Music Festival Tours’ bizabera muri America gusa kuri iyi nshuro, ahandi “tuzagenda tuhababwira nyuma ariko si America gusa igenderewe " nk’uko bitangazwe na Aloha Ministries.

Aloha Ministries babwiye inyaRwanda ko intego y’ibi bitaramo ari uguhuza abantu na Kristo. Bati: “Twumva intego yacu ari ukwigisha abantu mu buryo butandukanye kuko hazaba harimo inyigisho kuri ‘field’ zitandukanye kugira ngo twese turusheho kwiga no kumenya ".

“Ariko kandi byose bizakorwa mu nyungu zo kwigisha, abantu twifashishije abavugabutumwa ndetse n’abandi bantu batandukanye mu gusohoza bimwe. Muri visions [icyerekezo] dufite cyangwa twagize dutangiza iyi Ministry ".

Bakomeza bavuga ko muri ibi bitaramo byababereye umugisha ku bibanamo n’abanyamaboko Imana yahamagaye kandi bamaze igihe “tubareberaho byinshi kandi tugakunda byinshi bivuye muribo ". Batangaje ko bazaba bari kumwe na Apostle Apollinaire n’umufasha we Jeannette Habonimana batuye mu gihugu cy’u Burundi.

Mu gusobanura icyo bagendeyeho batumira Apollinaire, Claude Ishimwe yagize ati “Ni umwe mu baramyi, ubuzima bwacu bwagize umugisha wo kuba tumuzi. Yatubereye umugisha, tumwigiraho [byinshi], turamukunda, ibimurimo biratwuzura. Kugeza magingo aya, amaze igihe kinini akora uyu murimo akora kandi wabaye uw’umugisha rwose, ni we tuzaba turi kumwe aho hantu hose tuzakorera ".

Undi batumiye ni Serge Iyamuremye, umuramyi ukiri muto ariko "wuzuye imbaraga n’ubwiza by’Imana", uherutse kujya gutura muri Amerika asanzeyo umukunzi we. Ni umwe mu banyempano “buzuye iby’ubuntu butangaje ", akaba n’umuramyi z’izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Yamamaye mu ndirimbo “Arampagije ", “Yari njyewe ", “Biramvura " na “Yesu Agarutse ".

Aloha Ministries bakomeza bavuga ko batumiye kandi Gentil Bigizi umwe mu banyempano “beza dukunda wuzuye impano z’Imana ", akaba akunzwe mu ndirimbo; “Imvuyo yiwe ", “Tujyane " na “Ntacyo mfite ".

Undi uzifatanya na Rehema Gikundiro muri ibi bitaramo ni Fiston Bujambi, umwe mu banyamuziki babigize umwuga, akaba afite n’impanyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’umuziki. Ni umugabo “wuzuye ubuntu bw’Imana, ni umugisha kubana nawe ".

Si abo gusa ahubwo hari n’abandi batandukanye b’aho ibikorwa bizagenda bibera, barimo Kayira umwe mu baramyi beza, uwitwa Felix, Byishimo Espoir n’abandi.

Claude Ishimwe avuga ko muri ibi bitaramo bazaba bari kumwe kandi n’umwe mu bavugabutumwa beza ari we Ev. Rugiina urimo kubera benshi umugisha muri iki gihe. Ati “Ubuzima bwe, Imana imaze kubukoresha kenshi mu guhindura ubuzima bwa benshi. Turashima Imana kubana nawe, twifuza ko n’abantu bazaza bakumva icyo Imana yamushyizemo ".

Yasoje abwira abantu ko “Imana iduteye iteka, ituzaniye abaramyi beza ndetse n’abavugabutumwa b’ijambo ry’Imana kandi b’umugisha utangaje. Yabasabye kuzafatanya nabo kumva ibyo Yesu abashyizemo ubu ngo “twumve ".

Ati “Tuzahurira hamwe, tunezerwe umunezero uvuye mu byakorewe imbere y’intebe y’Imana. Bazaze, abarwaye bazakira, abihebye bazakira gukora kw’Imana. Mbega ni umugisha ku bazaba bahari muri icyo gihe, tubizi neza ko Yesu abateguriye ibyiza ".


Rehema agiye kuzenguruka Amerika mu bitaramo bikomeye


Rehema yatumiye Apollinaire mu bitaramo by'amateka yateguye


Apotre Apollinaire n'umugore we bategerejwe muri Amerika mu bitaramo batumiwemo na Gikundiro


Serge Iyamuremye usigaye atuye muri Amerika azaririmba muri ibi bitaramo


Rehema yateguye ibitaramo bizenguruka Amerika

REBA INDIRIMBO "TURARINZWE" YA REHEMA FT ROMULUS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...