"Umwaka wa 2026 ndifuza kuzawukoreramo Imana n'umutima wanjye wose n'ubwenge bwanjye bwose. Ubu niyeguriye Imana nkigikoresho cyayo cyejejwe ntegereje icyo izantuma kubwoko bwayo. Icyo Izantuma cyose nzakibagezaho." Ni ibyatangajwe na Rebecca Barinda Niyitegeka aganira na inyaRwanda, nyuma yo gusohora indirimbo nshya "Uri Uwera" yinjiza abantu muri Noheli.
Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Uri Uwera" ishingiye ku ndirimbo yanditswe n'umwongereza Reginald Heber mu 1826, igihe yari Bishop mu Itorero rya Anglican, ndetse ikaba inashoye imizi ku murongo wa Bibiliya Yesaya 6:3, uvuga uti: "Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye." Iri kuri paji ya mbere mu ndilimbo zo gushimisha Imana.
Indirimbo “Uri Uwera” ihuza imirongo y’igitabo cy’Itangiriro n’ubuhamya bw’ubuzima bwa Rebecca, igaragaza ibyaremwe byose n’uburyo Imana ikora ibitangaza mu buzima bwa muntu. Rebecca yashimangiye ko abantu bayiririmba bazahumurizwa, bakongera kwizera ko Imana ikiriho kandi ikora ibitangaza.
Rebecca Niyitegeka utuye mu Bufaransa ni umwe mu bagize itsinda The Blessed Sisters, ryakunzwe cyane mu ndirimbo nka Arahamagara, Wahanze u Rwanda, Mu Buzima, Luka, Arakiza, Gir’intego, Smile n’izindi. Nubwo iri tsinda ryacogoye nyuma y’uko abarigize bagiye gutura i Burayi, Rebecca yavuze ko iri tsinda ridateze gusenyuka, kandi abakunzi baryo bazongera kuryumva vuba.
Indirimbo “Uri Uwera” yakozwe mu majwi na Producer Bill Gates Mulumba muri Gates Sound Studio ikorera mu Bufaransa, ikaba igaragaza umwuka wo gushima no guhimbaza Imana, bikaba ari intangiriro y’ibindi bihangano Rebecca ateganya gushyira hanze mu mwaka wa 2026. Amashusho yayo yakozwe na Golden Dot Image.
Muri iyi ndirimbo, aterura agira ati: "Uri uwera Uwera, mwami Mana yacu. Kare mu gitondo, tukuririmbire, uri umunyembaraga, uri umunyebambe. Urio ubutatu, uri n'Imana imwe. Uri uwera uwera, dore abera bose. Baguhimbazanya, n'abamalayika. Tukuramye mwami, wahozeho cyera. Kandi uriho, kandi uzahoraho."
IBYANDITSWE REBECCA B. NIYITEGEKA YASOMYE AKAVOMAMO INDIRIMBO "URI UWERA"
Rebecca Niyitegeka ati: "Uri Uwera, ni indilimbo yanditswe na Reginald Heber n'umwongereza igihe yari Bishop mu itorero rya Anglican, iyi ndilimbo rero yaje kumenyekana mu 1826 tukaba tuyisanga kuri page ya mbere mu ndilimbo zo gushimisha Imana.
Mu mateka tubona ko yayihimbye yifashishije uyu murongo wo muri Bibiliya, Yesaya 6:3 "Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.” Njye rero nagize igitekerezo cyo kuyiririmba ngendeye kuri ibi byanditswe:
Itangiriro 1:1-31: "Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi. Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri, maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n'umwijima.
Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere. Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y'amazi, rigabanye amazi n'andi mazi.” Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y'isanzure n'ayo hejuru yaryo, biba bityo. Imana yita iryo sanzure Ijuru.
Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti “Amazi yo munsi y'ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Biba bityo. Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry'amazi iryita Inyanja.
Imana ibona ko ari byiza. Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n'ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n'ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.”
Biba bityo. Ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n'ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
Imana iravuga iti “Mu isanzure ry'ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n'ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n'iminsi n'imyaka, bibereho kuvira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi.” Biba bityo.
Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n'igito cyo gutegeka ijoro, irema n'inyenyeri. Imana ibishyirira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi, kandi bitegeke amanywa n'ijoro, bitandukanye umucyo n'umwijima, Imana ibona ko ari byiza. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane.
Imana iravuga iti “Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n'ibisiga biguruke mu isanzure ry'ijuru.” Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n'ibintu byose byigenza bifite ubugingo, amazi biyuzuramo nk'uko amoko yabyo ari. Irema n'inyoni n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
Imana ibiha umugisha, iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu nyanja, inyoni n'ibisiga byororoke mu isi.” Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n'ibikururuka, nk'uko amoko yabyo ari, n'inyamaswa zo mu isi, nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
Imana irema inyamaswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo nk'uko amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza. Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.”
Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”
Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo. Imana ireba ibyo yaremye byose, n'uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.
Abakolosayi 1:15-2: Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru
Yohana 16:7-1: Icyakora ndababwira ukuri ko kuba ngiye ari mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda mutazigera mubona umwuka wera wo kubafasha.a Ariko ningenda nzawuboherereza. 8 Uwo mwuka wera nuza uzagaragaza neza icyaha cy’abatuye isi. Uzagaragaza ko ibikorwa byanjye ari byiza, kandi werekane abo Imana icira urubanza.
Uzagaragaza neza icyahab cy’abatuye isi, kubera ko banze kunyizera.c 10 Uzereka abatuye isi ko nkora ibikorwa byiza, kubera ko ngiye gusanga Papa wo mu ijuru kandi mukaba mutazongera kumbona. 11 Nanone uzagaragaza ab’Imana icira urubanza, kubera ko yamaze gucira urubanza umutegetsi w’iyi si.
“Nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha. 13 Icyakora, nimumara kubona umwuka wera umenyekanisha ukuri,e uzabayobora maze musobanukirwe neza ukuri, ariko umwuka wera ntiwikoresha. Ahubwo uhishura gusa ibyo Imana yashatse ko uhishura.
Ubwo rero muzasobanukirwa ibizaba bigiye kuba.f 14 Uwo mwuka wera ni wo uzampesha icyubahiro,g kuko uzabafasha gusobanukirwa ibyo nzaba nshaka kubabwira.h 15 Ibintu byose Papa wo mu ijuru afite, ni ibyanjye.i Ni yo mpamvu mbabwiye ko umwuka wera, uzabasobanurira ibyo navuze.
Yesaya 42:8: “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe".
Rebecca B. Niyitegeka yavuze ko amaze gusoma muri Bibiliya, "imirongo myinshi insobanurira Imana n'imirimo yayo yose, nkamenya ko lusofero icyamukuye mu ijuru ari uko yanze kuramya Imana ahubwo agashaka kuba hejuru yayo kandi Imana yari yamuremeye kuyiramya, numvise bimbabaje!".
Arakomeza avuga ko yahise ashakisha amagambo "nakoresha yaramya Imana n'umutima wanjye wose, nyasanga muririya ndilimbo". Ati: "Ikindi ndeba uburyo abakozi ba satani bamuramya nimbaraga zabo zose, numva nanjye ngize ishyaka ryo kuramya Imana n'imbaraga zanjye zose".

Rebecca B. Niyitegeka yatangaje ko umwaka wa 2026 azawukoreramo Imana mu buryo bukomeye

Rebecca B. Niyitegeka yamamaye cyane mu Itsinda The Blessed Sister aririmbanamo n'abavandimwe be babiri

Rebecca Barinda Niyitegeka yashyize hanze indirimbo nshya "Uri Uwera" anateguza gukora cyane mu 2026
