Iyi ndirimbo "Gumana Nanjye" ni isengesho ryo gusaba Yesu kugumana n’umuntu mu bihe byose by’ubuzima, cyane cyane mu gihe ahanganye n’ibibazo bimugoye, atabona igisubizo cyangwa akeneye imbaraga zo gukomeza urugendo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rebecca yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyamujemo mu gihe yari arwaye indwara abaganga batashoboye kumenya, nubwo yari yarakorewe ibizamini bitandukanye.
Mu buhamya bwe, yasobanuye ko uburwayi bwatangiye muri Gashyantare 2025, bukamuzahaza cyane ku buryo abaganga bamukoreye ibizamini byinshi, ariko ntibabashe kumenya indwara yari arwaye.
Yagize ati: “Mu kwezi kwa kabiri mu 2025 narwaye indwara y’amayobera, kuko abaganga bankoreye ibizamini byose, nyura mu byuma byose bishoboka, ariko indwara barayibura kandi nari ndarembye cyane.”
Rebecca utuye mu Bufaransa yavuze ko ubwo yari ageze muri ibyo bihe bikomeye, yahisemo gusenga no kwizera Yesu, kuko yumvaga ari we wenyine washoboraga kumukiza.
Yakomeje asobanura ko muri Gicurasi 2025, ubwo yari mu masengesho, yumvise ijwi rimubwira ko yakize. Icyo gihe ni bwo igitekerezo cy’indirimbo "Gumana Nanjye" cyamujemo, asaba Yesu gukomeza kugumana na we.
Ati: “Nta kindi nakoze, narasenze nizera Yesu ko ari we wenyine wo kunkiza. Mu kwezi kwa gatanu nkiri mu masengesho, numvise ijwi rimbwira ko nkize. Ni bwo rero iriya ndirimbo yanzemo, nsaba Yesu kugumana nanjye.”
Dorcas yishimiye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo
Rebecca yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo kubona igitekerezo cy’iyi ndirimbo, yaganiriye na murumuna we Dorcas Ashimwe amugezaho ubutumwa bwayo.
Dorcas yarayikunze cyane bituma biyemeza kuyikora bafatanyije nka The Blessed Sisters. Icyakora, gushyira mu bikorwa uwo mushinga ntibyakunze kubera izindi nshingano nyinshi mukuru wabo Peace yagize bigatuma ataboneka.
Rebecca yavuze ko muri Nyakanga 2025 yayikoze bwa mbere muri studio ya Bruce, ariko ntibyakunda ko ayirangiza icyo gihe.
Nyuma y’igihe, bombi bongeye kuyigarukaho, maze muri Werurwe 2026 babasha kuyikorana na producer Bill Gates. Amashusho yayo yafashwe muri Nyakanga 2026, indirimbo isohoka mu Ukwakira 2026.
Rebecca yavuze ko ashimira Imana kuba yarabafashije kurangiza uyu mushinga, nubwo byatwaye igihe kirenze icyo bari babyiteze. Yagize ati: “Ubu rero ndashima Imana cyane ko ibashije gusohoka muri uku kwezi kwa cumi 2026. Icyubahiro kibe icy’Uwiteka Imana yacu.”
Ubutumwa bukubiye muri "Gumana Nanjye" bushingiye ku gusaba Yesu kutava iruhande rw’umwizera, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bikomeye.
Iyi ndirimbo ni igihamya cy’uko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bishobora kumubera intangiriro y’ubutumwa bwubaka abandi.
Ku bwa Rebecca, indirimbo ntiyaturutse gusa ku gitekerezo cyo gukora umuziki, ahubwo ifitanye isano n’ibyo yanyuzemo mu buzima, igihe yari arwaye kandi akeneye gukomeza kwizera Imana.
Kuba yarayisangije murumuna we Dorcas, na we akayikunda, byatumye bahuza impano zabo kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi binyuze muri The Blessed Sisters.

Rebecca yavuze ko nyuma yo kubona igitekerezo cy’iyi ndirimbo, yaganiriye na Dorcas Ashimwe amugezaho ubutumwa bwayo, akunda cyane iyi ndirimbo bayikorana gutyo

Rebecca na Dorcas babarizwa muri The Blessed Sisters bakoranye indirimbo “Gumana Nanjye” yashibutse ku gukira indwara yayobeye abaganga
REBA INDIRIMBO "GUMANA NANJYE" YA REBECCA NA DORCAS
