Reba indirimbo Mfite inzozi ya Mr Gloire

- 14/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Reba indirimbo Mfite inzozi ya Mr Gloire

Nyuma y’igihe gito amuritse alubumu ye ya mbere yise Mfite inzozi, Mr Gloire yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye Mfite inzozi ari nayo yitiriye iyi alubumu ye.

MR GLOIRE

Hano Mr Gloire yamurikaga alubumu ye ya mbere yise Mfite inzozi.

Kumyaka 12 y’amavuko, umuhanzi Mr Gloire akomeje kwigaragaza ndetse anagaragaza urwego rushimishije muzika nyarwanda iri kugenda igeraho akaba ari umuhanzi ukiri muto wandika akaniririmba indirimbo mu njyana ya HIP HOP. Gloire abarizwa mu nzu itunganya muzika kandi igafasha abahanzi (Label ) ya TOP5SAI.

MR GLOIRE

Mr Gloire arashimira Top 5 Sai imufasha mu buhanzi bwe. Hano Gloire yari kumwe n'umuyobozi wa Top 5 Sai, Uwineza Patrick hamwe na se.

 Uyu muhanzi Mr Gloire amaze  iminsi mike amuritse album ye yambere yise « MFITE INZOZI » igizwe n’indirimbo 14. Kuri ubu uyu muhanzi akaba ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba akunze gukora muzika ye mubiruhuko kubera ko igihe cy’amasomo aba adashobora kuboneka hanze y’ishuri.

REBA UKO BYARI BYIFASHE MU GITARAMO CYO KUMURIKA ALUBUMU YA MR GLOIRE.

N’ubwo akora umuziki akiri muto, Mr Gloire ntabangamirwa n’umuziki dore ko ari umwe mu banyeshuri batsinda neza mu kigo yigamo mu karere ka Musanze dore ko agira amanota ari hejuru ya 75 ku ijana.

Usibye kuba adakunze adakunze kugaragara hirya no hino mubikorwa by’ubuhanzi cyane cyane mu mujyi wa Kigali, Mr Gloire ni umwe mu bahanzi bato bakora zifite ubutumwa dore ko ari nawe uziyandikira.

GLOIRE

Mr Gloire ati: "Mfite inzozi"

Mr Gloire yiteguye gushyira hanze izindi ndirimbo nyuma yo gushyira hanze alubumu ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 14. Uyu muhanzi kandi arateganya kuzitabira ibitaramo bitandukanye mu biruhuko. Uyu muhanzi arashimira abafana be bakomeje kumuba hafi ndetse by’umwihariko agashimira Top 5 Sai imufasha mu buhanzi bwe.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MFITE INZOZI YA MR GLOIRE:

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...