Inkuru dukesha ikinyamakuru Marca, iravuga ko muri Real Madrid bamaze kwanzura ko Saliba ari we mukinnyi ukwiye kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe mu gihe cy’imyaka itari mike iri imbere.
Bivugwa ko Saliba n’ikipe ya Arsenal bazi neza ko Real Madrid imwifuza cyane mu gihe habura igihe gito ngo isoko ry’igura n’igurisha rifungure, ikaba yiteguye gukora ibishoboka byose ngo izabashe gusinyisha uyu musore w’imyaka 24.
Usibye Saliba kandi, ibitangazamakuru byo muri Espagne bikomwjw gutangaza ko mu mpeshy y’uyu mwaka Real Madrid ifite gahunda yo kwiyubaka bikomeye, nyuma y’aho bigaragara ko uyu mwaka uri kugana ku musozo utayihiriye.
Nyuma ya Saliba Real Madrid ishaka no gusinyisha umunya-Argentine Alexis MacAllister ukinira Liverpool, ndetse n’umutariyani Sandro Tonali ukinira Newcastle, mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga.
Izi gahunda za Real Madrid ni mu rwego rwo kugerageza kubakira ikipe nziza umutoza wayo mushya ushobora kuba Xabi Alonso, mu gihe biteganyijwe Carlo Ancelotti we azerekeza mu ikipe y’Igihugu ya Brazil.

Real Madrid ishaka Saliba mu mpeshyi y'uyu mwaka
