Amakipe yombi yagize umwaka w'imikino mwiza ushize, yahuriye muri Finland, ahatangirira umwaka w'imikino mu marushanwa ya UEFA, mbere yo kongera guhagararira ibihugu aturukamo muri UEFA Champions League ya 2022-2023.
Eintracht Frankfurt yo mu Budage yari ifite agahigo ko kudatsindwa na rimwe mu mikino ya UEFA y'umwaka umwe, kuko mu mwaka ushize, yaturutse mu matsinda ikagera ku mukino wa nyuma wa Europa League idatsinzwe na rimwe.
Real Madrid nayo ikomeje kuba ubukombe yari yiteguye umukino ndetse yabanje mu kibuga intwaro zayo zose, nk'uko yari ihagaze mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League yatsinzemo Manchester City muri Gicurasi 2022.
Toni Kroos hasi
Umukino wa 'Super Cup' wasifuwe n'Umwongereza Mark Oliver watangiye amakipe yombi ahuzagurika, aho byagoranaga guhana 'Passe' nyinshi neza mu minota 30 ya mbere, aho wabonaga ko Eintrancht na Real Madrid zishobora kurumbya ibitego.
Eintrancht niyo yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda bukomeye mbere, ariko Daichi Kamada wo mu Buyapani na Christopher Lenz ntibabasha kuboneza mu izamu rya Real Madrid.
Ku munota wa 37' Real Madrid yari imaze kwiga neza ikibuga, itsinda igitego cya mbere cyinjijwe na myugariro David Alaba wahawe umupira na Casemiro, mu gihe abugarizi ba Eintrancht bo basaga n'abatekereza ko warenze ikibuga.
Bishimira igitego cya Alaba
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Oliver Glasner wa Frankfurt yakoze impinduka azana Mario Gotzé na Kolo Mouani mu kibuga basimbuye Sebastian Rode na Jasper Lindstrom ariko nabyo ntibyamuhaye kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Ku munota wa 65' Karim Benzema yanyuze mu rihumye Tuta na Ivan Dicka bari mu bwugarizi bwa Eintrancht, abatsindana igitego cya kabiri, ari nacyo cya nyuma muri uyu mukino.
Eintracht yongeye gukora impinduka izana Lucas Alario asimbuye Almamy Toure ariko ntibyagira Icyo bihindura ku mukino, aho Real Madrid yari imaze kwigarurira ikibuga.
Alaba hejuru
Real Madrid yakoze impinduka eshanu zikurikiranye mu kibuga, havamo Luka Modric, Fede Vavelde, Vinicius JR, Toni Kroos na Dani Calvajar, hinjira Rodyrigo, Edouardo Camavinga, Dani Ceballos, Aurelien Tchouameni na Antonio Rudiger, ariko ntibyagize Icyo bihindura ku mibare y'umukino.
Real Madrid yo muri Espagne yasoje uyu mukino itsinze 2-0, ihabwa igikombe kiruta ibindi mu bikinirwa n'ama-Club i Burayi, icyongera ku bindi bya UEFA yatundanyije kuva mu 1955.
Uyu mukino kandi, wasize rutahizamu Karim Benzema abaye rutahizamu wa kabiri utsindiye Real Madrid ibitego byinshi (324), anyuze kuri Raul Gonzalez wayitsindiye 323 mu binyacumi bishize, mu gihe Cristiano Ronaldo uri ku mwanya wa mbere we yatsindiye Los Blancos ibitego 450 mu marushanwa atandukanye.
Karim Benzema atsinda igitego cya 324