Real Madrid yatunguye FC Barcelona

Imikino - 26/10/2026 5:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Real Madrid yatunguye FC Barcelona

Ikipe ya Real Madrid yatunguye FC Barcelona iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 10 wa Shampiyona ya Espagne wakinwe kuri iki Cyumweru saa Yine z’ijoro.

FC Barcelona yari imbere y’abafana bayo niyo yatangiye umukino yiharira umupira ariko ntabwo byatinze dore ko na Real Madrid yahise itangira kwinjira mu mukino ndetse ku munota wa 5 uwitwa Arder Guler yabonye uburyo arekuye ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 23 FC Barcelona nayo yabonye uburyo bufatika imbere y’izamu ku mupira Anthony Gordon yari ahaye Raphinha arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu.

Ku munota wa 41 Real Madrid yaje gufungura amazamu ku gitego cya Kylian Mbappé ku mupira wari uhinduwe na Yan Diomande ubundi Gerard Martin awukuraho uhita umukubita ku kirenge ujya mu izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Lamine Yamal yarase uburyo buremereye imbere y’izamu bwashoboraga gutuma amakipe yombi ajya ku ruhuka anganya.

Mu gice cya kabiri cya FC Barcelona yaje isatira ubundi iza kubona igitego ku munota wa 61 gitsinzwe na Raphinha ahawe umupira na Pedri.

Iyi kipe nyuma yo kwishyura yakomeje kuba imbere y’izamu ariko ku munota wa 87 Real Madrid iza kubona umupira ihita iwuzamukana yihuta cyane uwitwa Camavinga awuhindura imbere y’izamu usanga Kylian Mbappé ahita awushyira mu nshundura.

Umukino warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1. Real Madrid yahise  ikomeza kuba ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne aho kuri ubu noneho irushwa amanota atatu na FC Barcelona iri ku mwanya wa mbere.


Kylian Mbappe yishimira ibitego bibiri yatsinze FC Barcelona 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...