Real Madrid yatangiye nabi umunsi wa mbere wa shampiyona naho mukeba FC Barcelona yihimura kuri Athletic Bilbao

Imikino - 24/08/2015 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Real Madrid yatangiye nabi umunsi wa mbere wa shampiyona naho mukeba FC Barcelona yihimura kuri Athletic Bilbao

Muri iyi weekend duteye umugongo nibwo muri Espanye hatangiye shampiyona yaho y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru(La liga), imwe mu zikurikirwa ku isi zikanakundwa ahanini kubera amakipe abiri y’ibigugu ndetse ya mbere ku isi ya ruhago kugeza ubu ariyo Real Madrid yo mu murwa mukuru na FC Barcelona yo mu Ntara ya Catalogne.

Benshi bari bategerezanyije amatsiko uko aya makipe abiri ya mbere ahora ahanganye aza kwitwara ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Benitez

Benitez yatangiye nabi shampiyona benshi bahamya ko ishobora kuzamugora

Ikipe ya Real Madrid imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye nyuma yaho yirukaniye umutoza Carlo Ancelotti ikamusimbuza Rafa Benitez, uyu ntiyabashije kwitwara neza ku mukino we wa mbere muri Shampiyona kuko yanganyije 0-0 n’ikipe ya Sporting Gijon yazamutse mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka.

Christiano Ronaldo

Christiano ntiyabashije kureba mu izamu

Gareth Bale

Gareth Bale yagerageje uburyo butandukanye ariko umuzamu amubera ibamba

Christiano Ronaldo

Gareth Bale

Gareth Bale

Gareth Bale

Gareth Bale

Gareth Bale

Gareth Bale

Abakinnyi nka Christiano Ronaldo, Gareth Bale na bagenzi babo bagerageje gushakisha igitego mu buryo bukomeye ariko iyi kipe ibifashijwemo n’umuzamu wayo Ivan Cuellar wakoze akazi gakomeye babasha kurinda neza izamu ryabo bituma amakipe yombi arangiza iminota 90 y’umukino anganya ubusa ku busa agabana inota ry’umunsi wa mbere.

Real Madrid

Real Madrid

Iyi kipe nayo yagiye igerageza uburyo butandukanye ariko abasore b'inyuma ba Real barimo Marcelo babyitwaramo neza

Gareth Bale

Agahinda kari kose kuri Gareth Bale wagerageje uko ashoboye bikanga

Real Madrid

Umutoza Abelardo Fernandez wa Sporting Gijonn'abakinnyi be bishimiye kunganya na Real Madrid ku munsi wa mbere bakinaga La liga

Gutangira shampiyona ya La liga banganyiriza ku kibuga cyayo n’ikipe yavuye mu kiciro cya kabiri umwaka ushize bikaba byongerereye igitutu gikomeye Real Madrid n’umutoza wayo Rafa Benitez by’umwihariko.

Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona kandi ku rundi ruhande wari umwanya mwiza ku basore ba FC Barcelona bihimuraga ku ikipe ya Athletic Bilbao bayitsinda igitego kimwe ku busa cya Luiz Suarez nyuma y’uko mu iyi kipe mu cyumweru gishize yari yabatwaye igikombe cya Espanish Super Cup ibatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura bkanganya igiteho 1-1.

Luis Suarez

Lionel Messi na Luis Suarez bitwaye neza babasha kubonera ikipe yabo amanota atatu

Kuri iyi nshuro abasore ba Luis Enrique babashije kwihagararo imbere y’iyi kipe isanzwe ibagora bayikuraho amanota atatu y’umunsi wa mbere. Ikipe ya FC Barcelona yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 31 ubwo babonaga penaliti ariko Lionel Messi ntiyabasha kuyinjiza neza mu izamu bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Luis Suarez

Luis Suarez

Luis Suarez

Messi umukinnyi wa mbere ku isi yaje guhusha penaliti

Muri uyu mukino utari woroshye bysaabye imonota 54 ngo Luiz Suarez ashyiremo igitego kimwe rukumbi cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino maze FC Barcelona yegukana amanota atatu iyakuye ku kibuga cya San Mames stadium cya Athletic Bilbao.

Luis Suarez

Luis Suarez

Luiz Suarez na bagenzi bishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Tugarutse ku byaranze uyu munsi wa mbere wa shampiyona muri rusange ni uko amakipe 10 yanganyije agabana inota rimwe, naho amakipe ane aratsinda aho yose yagiye ashyiramo ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa, mu gihe andi ane nkuko byumvikana yatsinzwe hakaba hasigaye umukino umwe ugomba guhuza Granada na Eibar.

La liga

Uko amakipe yose muri rusange yitwaye ku munsi wa mbere

Biteganyijwe ko umukino urebwa kurusha indi yose ku isi mu mupira w'amaguru uhuza ikipe ya FC Barcelona na Real Madrid(El Classico), uwa mbere uzaba tariki ya 22/11/2015 aho Real Madrid izaba yakira FC Barcelone, naho uwo kwishura uzabe tariki ya 10/04/2016 FC Barcelona yakira Real Madrid.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...