Kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro kuri Hard Rock Stadium nibwo Real Madrid irakina na Al Hilal yo mu Misiri mu itsinda H. Mbere y’uko uyu mukino ukinwa ESPN yanditse ko Kylian Mbappé atakoze imyitoza ya nyuma iwutegura bitewe n’uko afite ikibazo cy’uburwayi.
Umutoza Xabi Alonso mu kiganiro n’itangazamakuru we yavuze ko uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa ameze neza ariko bitari cyane bityo ko barareba uko araba ameze uyu munsi bagafata umwanzuro niba arakina. Yagize ati: ”Kylian Mbappé yari ameze neza mu gitondo ariko bitari cyane. Hari ubushyuhe bwinshi,turareba uko yiyumva ubundi dufate umwanzuro".
Uyu mukinnyi ni umwe mu bafashije Real Madrid mu mwaka ushioze w’imikino dore ko ari we wayitsindiye ibitego byinshi bigera kuri 43 mu marushanwa yose. Real Madrid kandi ishobora gukina idafite Antonio Rudiger, Eduardo Camavinga, Dani Carvajal ndetse na Eder Militao.
Real Madrid Kylian Mbappé ishobora gutangira igikombe cy'Isi cy'ama-Club idafite Kylian Mbappé
Mbappé ntabwo yakoze imyitozo ku munsi w'ejo