Real Madrid iri kubaka icyanya cy'imyidagaduro i Dubai -AMAFOTO

Imikino - 02/03/2024 9:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Real Madrid iri kubaka icyanya cy'imyidagaduro i Dubai -AMAFOTO

Ikipe ya Real Madrid ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne iri kubaka icyanya cy'imyidagaduro 'theme park' muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mujyi wa Dubai.

Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje iki cyanya cya Real Madrid kigizwe n'ahantu hazajya hakorerwa ibintu bitandukanye gusa byose bikaba biganisha ku kwidagadura na siporo muri rusange kandi bifite aho bihuriye na Real Madrid.

Bimwe mu bigize iki cyanya harimo imihanda yiswe 'Avenue of Champions' aho abantu bazajya batembera bareba amateka ya Real Madrid muri rusange, resitora abantu bazajya bariramo yitiriwe indirimbo yabo ya 'Hala Madrid', ahantu hiswe 'Hala Madrid Rollercoaster' abantu bazajya batembera bashaka kumenya inzira Real Madrid yanyuzemo kugira ngo itware ibikombe 14 bya Champions League, ahantu hazajya hakorerwa imurikagurisha n'kibuga cy'Imyitozo.

Nubwo iki cyanya cy'imyidagaduro kiri kubakwa ubungubu ariko Perezida wa Real Madrid yagize inzozi zacyo guhera muri 2009. Kuri ubu kiri kubakwa vuba kugira ngo kizatahwe mu mwaka utaha wa 2025.



Ibikorwa byo kubaka icyanya cy'imyidagaduro cya Real Madrid bigeze kure


Resitora abantu bazajya bariramo yiswe Hala Madrid 





Muri iki cyanya hazajya haberamo ibintu bitandukanye birimo n'aho abantu bazajya batembera biga amateka ya Real Madrid 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...