Mu byahindutse, harimo ibirango n'amabendera
by'inzego zigize Ingabo z'u Rwanda, ibimenyetso byambarwa ku maboko
y'impuzamkano, n’ibimenyetso by'ubuhanga bwihariye.
RDF yatangaje ko ibi birango byose bigaragaza
umwihariko wa RDF, ishema ry’igihugu, ndetse n’ishusho yerekana inshingano za
gisirikare.
Kumurikwa kw'ibi birango byahuriranye n'Umunsi wa 32
wo Kwibohora, wizihizwa buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, hibukwa ihagarikwa rya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'itangira ry'urugendo rushya
rw'ubumwe, umutekano n'iterambere ry'igihugu.
Ingabo z'u Rwanda, zahoze zitwa Rwanda Patriotic Army (RPA) mbere yo guhinduka Rwanda Defence Force (RDF), ni zo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse zinagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibyagezweho nyuma yo Kwibohora.
Kuri ubu RDF ikomeje kurinda umutekano w'igihugu cy'u Rwanda, kwitabira ubutumwa bw'amahoro hirya no hino ku mugabane wa Afurika no ku Isi, ndetse no gutanga umusanzu mu bikorwa by'iterambere ry'u Rwanda.


RDF yamuritse ibirango bishya bya gisirikare mu kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora32
