RDF yagabiye inka itsinda ry’abahanzi riyobowe na Mariya Yohani - AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/06/2026 5:28 AM
Share:

Umwanditsi:

RDF yagabiye inka itsinda ry’abahanzi riyobowe na Mariya Yohani - AMAFOTO

Ingabo z'u Rwanda (RDF) zahaye inka enye itsinda ry'abahanzi ryitwa Ubutwari Artists Group, riyobowe na Maria Yohani, zisohoza isezerano ryari ryaratanzwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (CDS), Gen MK Mubarakh.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026. Ni mu rwego rwo gushimira uruhare rudasanzwe iri tsinda ryagize mu gukora ibitaramo bikangurira Abanyarwanda Ubutwari.

Izo nka zashyikirijwe iri tsinda ku mugaragaro n'Umuyobozi ushinzwe Imikoranire hagati y'Ingabo n'Abaturage, Col Désiré Migambi Mungamba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, mu muhango wabereye ku ishuri ryitwa Kigali Infants School, mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo. 

Ubutwari Concert yagize uruhare rukomeye mu kwimakaza gukunda igihugu, ubudaheranwa, ubumwe bw'Abanyarwanda no kubungabunga indangagaciro z'ibanze z'u Rwanda binyuze mu muziki n'ubuhanzi. 

Mu ijambo rye, Col Migambi yashimye abahanzi kuba bakoresha impano zabo mu gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe no kurangwa n'ubunyangamugayo ndetse n'ubwenegihugu buboneye. 

Yanashimangiye ko Ingabo z'u Rwanda zizakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubumwe bw'abaturage, ubudaheranwa n'iterambere ry'abaturage. Yasabye kandi Abanyarwanda bose gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, buri wese akoresheje umwuga n'impano bye. 

Mu izina ry'itsinda Ubutwari Artists Group, Kamana Kalimba John yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku bw'iki cyizere no gukomeza gushyigikira ibikorwa hirya y'inshingano z'umutekano z'Ingabo. 

Yavuze ko iyi nkunga izabatera imbaraga zo gukomeza gukoresha ubuhanzi bwabo mu guteza imbere gukunda igihugu, kubungabunga indangagaciro z'Abanyarwanda no gutanga umusanzu ufatika mu kwimakaza ubumwe n'iterambere rirambye ry'u Rwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...