RDC yijunditse F1 nyuma y'icyemezo cyo kujyana Grand Prix mu Rwanda‎

Amakuru ku Rwanda - 16/10/2026 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

RDC yijunditse F1 nyuma y'icyemezo cyo kujyana Grand Prix mu Rwanda‎

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanenze bikomeye icyemezo cya Formula 1 cyo kuzagaruka muri Afurika isiganwa rikabera mu Rwanda, ivuga ko gishobora gufasha Perezida Paul Kagame kunoza isura ye ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko gushyira isiganwa rya Formula 1 mu Rwanda bidakwiye mu gihe iki gihugu gikomeje gushinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. U Rwanda rwamye rwamagana ibi birego, rugashinja Congo kuba nyirabayazana w'ibibazo biyugarije. 

‎Ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, batangaje ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa rikomeye mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

‎Iri siganwa riteganyijwe kubera ku muyoboro w’imodoka uzubakwa i Bugesera, hafi y’Umujyi wa Kigali. Rizaba ari ryo rya mbere rya Formula 1 ribereye ku mugabane wa Afurika kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.‎

‎Mu itangazo rye, Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko yari yaraburiye Stefano Domenicali n’ubuyobozi bwa Formula 1 muri Gashyantare 2025, ababwira ko guha u Rwanda uburenganzira bwo kwakira iri siganwa bidakwiye.

‎Yagize ati: “Muri Gashyantare 2025, naburiye Stefano Domenicali n’ubuyobozi bwa F1 ko kwemerera u Rwanda kwakira Grand Prix byaba ari icyemezo kidashobora kurengerwa mu rwego rw’imyitwarire.”‎

‎Yakomeje avuga ko igihugu cye gishyigikiye ko Formula 1 igaruka muri Afurika, ariko ko guha Perezida Paul Kagame urubuga nk’urwo ngo bishobora gufasha kunoza isura y’umuyobozi avuga ko ubutegetsi bwe bwagize uruhare mu ntambara yangije byinshi mu gihugu cye.‎

‎RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Congo. U Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko ingamba z’umutekano rufata zigamije kurinda igihugu cyarwo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera hakurya y’umupaka ihira yigamba kuzatera u Rwanda.

‎Kayikwamba Wagner yavuze ko igihugu cye gishyigikiye icyifuzo cya Afurika y’Epfo cyo kwakira isiganwa rya Formula 1, aho kugira ngo ribere mu Rwanda.

‎Yavuze ko iri rushanwa ari n’amahirwe yo kugaragaza amahame Formula 1 igenderaho, asaba ko hashyirwaho ingamba zigenga kandi zizewe zo kugenzura inkomoko y’amafaranga azakoreshwa mu gutegura iryo rushanwa.‎

‎Yagize ati: “Byaba kandi ari amahirwe kuri F1 yo kwereka abayikurikira n’abayishyigikiye icyo koko uyu mukino uhagarariye.”

‎Yongeyeho ko hakenewe icyizere cy’uko nta mafaranga azakoreshwa mu gutegura iri siganwa akomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro afitanye isano n’intambara cyangwa ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Congo.‎

‎Si ubwa mbere RDC inenga uburyo u Rwanda rukoresha siporo mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

‎Iki gihugu cyagiye kinenga amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi, aho amasezerano ya Visit Rwanda yagiye agaragara ku myambaro no ku bibuga by’ayo makipe.

‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...