Aho ibiro bishya biherereye
Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwimukiye mu nyubako iri ku muhanda KN 69 Street (ahateganye na Katedarali ya Mutagatifu Mikayile), mu Mujyi wa Kigali. Serivisi zose za RDB zizajya zitangirwa kuri iki cyicaro gishya.
Ibiro bya RDB bitangirwamo serivisi zikomatanyije (One Stop Centre) bizakorerera mu igorofa ryo hasi ry'iyi nyubako nshya.
Gahunda yo kwimura ibiro by'inzego zishamikiye kuri RDB zirimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoraniro n'Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau - RCB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board - RMB) izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Imbuga za RDB zitangirwaho serivisi mu buryo bw'ikoranabuhanga zikomeje gukora neza no gutanga amakuru na serivisi zo kuri murandasi. Amatsinda ashinzwe kwakira no gufasha abakiriya n'abafatanyabikorwa yiteguye gufasha abagana RDB.
Uburyo bwo Kwandikira RDB
Ibiro by'Itumanaho (Call Centre)
Mu Rwanda: 1415
Mpuzamahanga: +250 727 775 170
Amasaha yo Gutanga Serivisi muri Call centre: Saa moya za mu gitondo kugeza saa tanu z'ijoro (GMT+2)
Imeyili
Ibibazo rusange: info@rdb.rw
Serivisi za One Stop Centre: support@rdb.rw
Ibibazo bijyanye n'ishoramari: invest@rdb.rw
RDB ikomeje gutanga serivisi zinoze kandi zifite ireme, no guteza imbere ishoramari, ubucuruzi, udushya n'iterambere rirambye.


