Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RDB yavuze ko
iki cyemezo kigamije guha aya mahoteri umwanya wo gukosora ibibazo byagaragaye
birimo kutagira impushya zuzuye zo gukora, ibibazo by’isuku, ubuziranenge
bw’ibiribwa, umutekano muri rusange ndetse n’ireme rya serivisi zihabwa
abakiliya.
Amahoteri yafunzwe by’agateganyo ni: Century Park
Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury
Hotel yo mu Karere ka Gicumbi; Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na
Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.
RDB yasobanuye ko aya mahoteri agomba guhagarika
ibikorwa byose bifitanye isano no kwakira abashyitsi ndetse n’izindi serivisi
z’ubukerarugendo mu gihe agifunze. Yasobanuye kandi ko nta hoteri izemererwa
kongera gukora mbere y’uko igaragaza ibimenyetso bifatika by’uko yakemuye
ibibazo byagaragajwe kandi bikagenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Urwego rushinzwe iterambere rwibukije ibindi bigo
byose byakira abantu ko kubahiriza amabwiriza agenga ubukerarugendo, amahoteri,
isuku, umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa ari ingenzi mu kurinda ubuzima
bw’abashyitsi n’abakozi, ndetse no gukomeza kubaka icyizere cy’u Rwanda
nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo gifite serivisi zinoze.
RDB yavuze ko izakomeza gukora ubugenzuzi hirya no hino mu gihugu kugira ngo harebwe niba ibisabwa byose byubahirizwa, inagaragaza ko izakomeza gufatira ibihano biteganywa n’amategeko abazajya babirengaho.

