RBC ivuga ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu ndwara zishobora gutangira umuntu atarabona ibimenyetso bidasanzwe. Ibi bituma umugore ashobora kuba afite iyi kanseri igihe runaka atabizi, bikazatuma ayimenya yamaze kugera kure.
Mu butumwa cyanyujije ku rubuga rwayo rwa X, RBC yagaragaje ko iyi kanseri atari indwara yibasira abagore bakuze gusa, kuko ishobora kugaragara mu byiciro bitandukanye by’imyaka.
RBC ivuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abagore basanganwa kanseri y’inkondo y’umura bari bari munsi y’imyaka 50. Ibi bishimangira ko n’abagore bakiri bato bakwiye gukurikiza gahunda zo kwisuzumisha aho batuye, aho gutegereza ko bagaragaza ibimenyetso.
Iyo kanseri ibonetse hakiri kare, amahirwe yo kuyivura neza no gukira ariyongera. Ni yo mpamvu kwisuzumisha bifatwa nk’imwe mu nzira z’ingenzi zo kuyirwanya.
RBC isaba abagore gukurikira amakuru ajyanye na gahunda zo gusuzuma no kwikingiza kanseri y’inkondo y’umura zibera mu turere batuyemo, ndetse igihe gahunda irgeze aho batuye bakayitabira.
Ubu butumwa bushimangira ko kutagira ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura bidahagije kugira ngo umuntu yemeze ko nta kibazo afite. Kwisuzumisha hakiri kare ni ingenzi, kuko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kumara igihe itagaragaza ibimenyetso, nyamara ikagenda yiyongera bikagera ku kigero cyo hejuru.
RBC ikomeje gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo gukumira no gusuzuma kanseri, kuko kuyibona hakiri kare bitanga amahirwe menshi yo kuyivura neza.
