Rayon Sports yongeye gutakaza itangira gushidikanywaho

Imikino - 09/10/2026 8:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yongeye gutakaza itangira gushidikanywaho

Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC mu mukino wo ku munsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2026/2027 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Moya kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 5 gusa yahise ibona kufura iterwa na Iradukunda Elia Tatou ariko umupira ukubita mu rukuta.

Murera yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya Gorilla FC nkaho Muderi Akbar yarekuye ishoti riremereye cyane ariko rikubita igiti cy’izamu.

Hari aho na Gorilla FC yabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Thierry ariko habura uwushyira mu nshundura.

Ku munota wa 23 Gorilla FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Chancelor Mengue Ndong hajyamo Mosengo Tansele.

Ku munota wa 39 Rayon Sports yongeye kubona uburyo buremereye aho Issa Djiguiba yari asigaranye n’umunyezamu gusa ariko amurobye umupira urenga izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Nisingizwe Christian hajyamo Muhoza Daniel.

Ku munota wa 53 myugariro wa Rayon Sports,Nshuti Didier yitsinze igitego ku mupira wari uhinduwe na Sunday Inemest.

Rayon Sports yashatse uko yishyura ariko biranga umukino urangira itsinzwe na Gorilla FC 1-0.  Uyu ni umukino wa 5 wikurikiranya Rayon Sports nta ntsinzi ibona.


Gorilla FC yatsinze Rayon Sports 1-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...