Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye Yannick Bangala

Imikino - 14/04/2026 9:30 AM
Share:
Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye Yannick Bangala

Umunye-Congo Yannick Bangala wari umaze ibyumweru bibiri mu biruhuko yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports yitegura umukino ukomeye uzayihuza na Rutsiro FC kuri iki Cyumweru i Rubavu.

Nyuma yaho Rayon Sports itangaje ko yatandukanye na Bruno Ferry wari umutoza wayo tariki ya 20 Werurwe 2026, hatangiye kuvugwa amakuru ko bamwe mu bakinnyi umutoza yaguze nabo bifuza gutandukana na Gikundiro. Ku ya 19 Werurwe 2026 Rayon Sports yakiriye ibaruwa ya Yannick Bnagala Limbo asaba ikiruhuko.

Mu ibaruwa Yannick Bangala yanditse asaba ko yahabwa ikiruhuko kingana n'ibyumweru bibiri dore ko byari mu gihe amakipe y'Ibihugu yakinaga imikino mpuzamahanga ya gicuti.

Gusa hari n'andi makuru yavuga ko uyu mukinnyi yifuza gutandukana nabo kubera ko hari impande zitamwishimira kubera umusaruro udashimishije ndetse bikagendana n'ibyo abafana bagiye batangaza ko atari ku rwego rwo gukinira Rayon Sports.

Ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2026 ni bwo Yannick Bangala yagarutse mu myitozo ya mu gitondo yakoreshejwe n'umutoza Mukuru Haringingo Francis Christian mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry'imikino ya Rwanda Premier League n'Igikombe cy'Amahoro.

Yannick Bangala ukina mu kibuga hatati afasha abugarira, yasibye umukino umwe Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC 0-0 tariki ya 04 Mata 2026 kuri Kigali Pele Stadium.

Byitezwe ko uyu mukinnyi azifashishwa mu mikino ibiri ikomeye Rayon Sports ifite imbere, aho ku Cyumweru izasura Rutsiro FC kuri Stade Umuganda ndetse na Gorilla FC bazahura mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026.

YANNICK BANGALA LITOMBO YAGARUTSE MU MYITZO YA RAYON SPORTS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...