Kuri uyu wa Gatatu nibwo Murera yakomeje imyitozo yitegura uyu mukino uri Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.
Youssou Diagne wagize igikomere cyo ku mutwe yagize ku mukino ushize. Abandi bakinnyi Emery Bayisenge, Didier Mugisha na Ndikumana Assouman batangiye gukora imyitozo yuzuye nyuma y’uko bari baragize ibibazo by’imvune.
Bigirimana Abedi nawe umaze igihe yaravunitse yatangiye imyitozo yoroheje. Usibye aba bakinnyi bari baravunitse kandi na Kwizera Olivier nawe wari umaze iminsi adakora imyitozo kubera ibibazo bye bwite nawe yayikoze.
Umukinnyi wenyine utakoze ni Ntarindwa Aimable bitewe n’ikibazo cy’imvune afite. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 43 ku rutonde rwa shampiyona. 





Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye abakinnyi bayo bari baravunitse
