Iki cyemezo kije nyuma y’uko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batandatu bashya barimo Umunya-Burkina Faso Ben Aziz Dao, Umunya-Congo Ramazani Tshimanga Tshilembi, Joachim Vigninou Bienvenu, umunyezamu Kwizera Olivier, Kitoko Likau Faustin na Yannick Bangala Litombo.
Ubuyobozi bwabonye ko hakenewe impinduka mu bakinnyi mu rwego rwo kongera imbaraga z’ikipe. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2026, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije aba bakinnyi batanu ku biro by’ikipe hagamijwe gusesengura amasezerano no kumvikana ku byerekeye ibyo ikipe ibagomba.
Muri abo, uretse Musore Prince wakoze imyitozo ku wa Mbere, abandi bari bamaze kumenyeshwa ko nta gahunda ikipe ibafiteho. Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko iyi kipe yifuza gutiza Adama Bagayogo na Harerimana Abdelaziz mu yandi makipe, mu gihe Pavelh Ndzila, Musore Prince na Olivier Seif bagiye gutandukana n’ikipe burundu.
Olivier Seif yongereye amasezerano muri Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2024/2025, aho yari ategerejweho kuzamura urwego mu kibuga hagati. Pavelh Ndzila we yaje mu mpeshyi ya 2025 ndetse yerekanwa ku munsi w'igikundiro (Rayon Sports Day 2025) nyuma yo gutandukana na APR FC.
Musore Prince yageze muri Gikundiro ku ya 7 Kamena 2025 avuye i Burundi mu ikipe ya Vital'O FC. Uyu myugariro yaje yitezweho gukemura ikibazo cyo ku ruhande rw'ibumoso.
Rayon Sports iri gukora izi mpinduka mbere yo guhura na APR FC tariki 10 Mutarama 2026 muri Super Cup ndetse n'imikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Rwanda Premier League.
