Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, nyuma y’umukino banganyijemo na Gicumbi FC 0-0, aho yasubizaga Perezida wa Kiyovu, Nkurunziza David, uherutse kuyishinja gutwara uyu mutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Gakwaya yavuze ko ibyo Kiyovu ivuga “bitesha agaciro” kuko Rayon Sports itigeze iganira n’umutoza ukiri mu kazi, ahubwo yavuganye n’uwari wamaze kwegura.
Yagize ati: “Twebwe twavuganye n’umutoza wasezeye. Nta tegeko ribwira umuntu gukora ahantu adashaka gukora. Iyo amaze kwegura aba afite uburenganzira bwo kwihitiramo aho ajya.”
Yakomeje agaragaza ko nta mpamvu yari ihari yo kubanza kuganira na Kiyovu Sports, kuko Haringingo atari akiri umukozi wayo.
Ati: “Ingingo bavuga yo kubanza kuvugana na Kiyovu ikora ku mukozi ukiri mu kazi. Ariko we yari yarabazezeye. Twarambagije nk’umukobwa mwiza wahukanye.”
Ku bijyanye n’icyemezo cya FERWAFA cyo guhagarika by’agateganyo ibyangombwa bya Haringingo, Gakwaya yavuze ko ari ikibazo cy’igihe gito, anizeza abafana ko kiri hafi gukemuka.
Yagize ati: “Ni ikibazo cy’igihe gusa. Turizera ko mu minsi mike iri imbere, impande zombi zizaganira bikarangira Haringingo yemerewe gutoza umukino utaha.”
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ikaba irushwa amanota atandatu na APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Haringingo wangiwe gutoza umukino wa Gicumbi yarI yicaye mu bafana
