Ku wa Gatandatu saa kumi Nebyiri kuri Azam Complex Stadium
nibwo ikipe ya Singida Black Stars FC izakira Rayon Sports mu mukino wo
kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup ya 2025.
Ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye kuri Kigali
Pele Stadium iyi kipe yo muri Tanzania yawutsinzemo igitego 1-0. Murera yafashe
indege yerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu.
Niyonzima Olivier Sefu yavuze ko biteguye kujya
guhangana ndetse uko batsindiwe mu rugo ari nako batsindira hanze.
Yagize ati” Tumeze neza turashima Imana nta kibazo
dufite twiteguye kujya guhangana tukareba ko twabona itike. Mu mukino ubanza
ntabwo byagenze neza kuko ntabwo twabonye umusaruro twagombaga kubonera mu rugo
ariko biracyashoboka kuba baradutsindiye mu rugo natwe twabatsindira hariyo.”
Yavuze ko ikibijyanye ari ukubona intsinzi no kubona
itike kandi ko yizera ko bizagenda neza hamwe n’Imana.
Rutahizamu Habimana Yves nawe yavuze nta kindi
kibajyanye kitari ugutsinda. Ati”Icyo nababwira n’uko tugiye gushyira umutima
ku kazi Kandi ndizera ko bizagenda neza,abakunzi ba Rayon Sports turabizeza ko
tugiye gukora igishoboka cyose tukaba twabona itike”.