Ni mu mukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026 wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2026 saa Moya z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino watangiye utuje impande zombi zikina zigana.
Nyuma yaho, Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo yagiye yiharira umupira gusa ku munota wa 17 Rayon Sports yatunguranye ihita ifungura amazamu ku gitego cya Muderi Akbar ahawe umupira na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’.
Nyuma yo gutsindwa, ikipe ya Jamus FC yakomeje kwiharira umupira gusa ntibigire icyo biyimarira ahubwo abakinnyi b’amakipe yombi bagakoreranaho amakosa. Rayon Sports yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu binyuze ku barimo Kameni Junior na Issa Djiguiba.
Jamus FC nayo yageragayo binyuze ku barimo Joseph Stephen ariko umunyezamu wa Rayon Sports agakomeza guhagarara neza. Igice cya mbere cyarangiye umukino uyobowe na Murera n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje isatira ndetse hari aho Kameni Junior yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe asigaranye n’umunyezamu ariko birangira myugariro wa Jamus FC awumwatse.
Ku munota wa 57, Rayon sports yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Ibrahim Djingarey Mansouru.
Ku munota wa 69, Jamus FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Bandiougou Diallo nyuma y’uko hari habayeho ukutumvikana kuri ba myugariro ba Rayon Sports.
Ku munota wa 86, Tambwe Gloire winjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye Rayon Sports igitego cy’agashinguracumu cya 3, umukino urangira itsinze Jamus FC ibitego 3-1, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 aho izakina na Gor Mahia yo muri Kenya.
Rayon Sports yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 1998 aho byanarangiye ariyo itwaye igikombe. 
Rayon Sports yerekeje ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026

Muderi Akbar yishimira igitego yatsinze
