Umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi. Murera yakomeje guhusha uburyo imbere y’izamu nk'aho ku munota wa 10 Muderi Akbar yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura umuntu uwushyira mu nshundura.
Ku munota wa 15 Murera yahise ifungura amazamu, aho umunyezamu wa Marine FC yahaye umupira Navi, usanga Issa Djiguiba awushyira ku nda usanga Kameni Junior ahita awushyira mu nshundura.
Marine FC nyuma yo gutsindwa yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura, ikibona ku munota wa 26 aho Niyibizi Ramadhan yarekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu nshundura.
Rayon Sports ntabwo yigeze icika intege yakomeje gusatira ndetse binashoboka kubona igitego cya kabiri nk'aho Iradukunda Elia Tatou yarekuye ishoti riremereye umunyezamu wa Marine akora ku mupira ukubita igiti cy’izamu usanga Muderi Akbar arekura ishoti, gusa birangira rishyizwe muri koroneri.
Uyu munyezamu wa Marine FC, Kabera Bonheur yahise agira ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshimiyumuremyi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Mu gice cya kabiri Marine FC yaje isatira abarimo Sindi Paul Jesus bakabona uburyo ariko bugapfa ubusa.
Ku munota wa 70, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Kameni Junior nyuma y’amakosa yari akozwe n’umunyezamu wa Marine FC.
Umukino warangiye Rayo Sports itsinze ibitego 2-1 itahana amanota atatu ihita igira amanota 7.


Rayon Sports yatsinze Marine FC 2-1
