Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025 ni bwo Rayon Sports yakoze ibirori ngarukamwaka bya "Rayon Day". Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa gicuti iyi kipe yambara ubururu n’umweru yakinnyemo na Yanga SC yo muri Tanzania.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Kouyate Drissa, Serumogo Ali, Fabrice Nshimimana, Emery Bayisenge, Emmanuel Nshimiyimana, Aimable Ntarindwa, Seif Niyonzima, Rushema Chris, Abedi Bigirimana, Bingi Belo na Yves Habimana.
Abakinnyi 11 ba Yanga SC babanje mu kibuga; Djigui Diarra, Bakari Mwamnyeto, Aziz Andambwile, Isarel Mwenda, Chadrack Boka, Moussa Balla Conte,Maxi Nzengeli, Mohamed Doumbia, Andy Boyeli, Pacome Zouzoua na Ecus Celestin.
Umukino watangiye ikipe ya Yanga SC ihuzagurika ndetse myugariro wayo Aziz Andambwile yitsinda igitego ku munota wa mbere ku mupira yahaye umunyezamu nabi birangira unyeganyeje inshundura. Nyuma y’uko ikipe ya Yanga SC itsinzwe, yahise ikanguka itangira kwiharira umupira ndetse binashoboka ko yabona igitego binyuze ku barimo Doumbia, Pacome Zouzoua n’abandi.
Ba myugariro ba Yanga SC bakomeje gukora amakosa nk'aho ku munota wa 18 batakaje umupira ugafatwa na Ndayishimiye Fabrice ubundi akarekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 29 Yanga SC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Andy Boyeli. Ku munota wa 37 Serumogo Ally yashoboraga gutsinda igitego ku mupira yazamukanye neza yinjira mu rubuga rw’amahina ariko atinda gutera birangira Aziz Andambwale awumukuyeho.
Yanga SC yakomeje kwatsa igitutu imbere y’izamu rya Rayon Sports ubundi mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Pacome Zouzoua atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe iyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga havamo Ecus Celestin na Andy Boyeli hajyamo Prince Dube na Lassine Kouma. Rayon Sports yo yakuyemo Ntarindwa Aimable na Rushema Chriss hajyamo Sindi Paul Jesus na Tambwe Gloire.
Murera yaje yiharira umupira ndetse ikabona uburyo imbere y’izamu nk'aho Bigirimana Abedi yahaye umupira mwiza Serumogo Ally ari imbere y’izamu ariko birangira awupfushije ubusa. Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ndetse n’umurindi w’abafana ukiyongera ariko kubona igitego bikaba ingorabahizi.
Ku munota wa 84 Tambwe Gloire yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko umunyezamu wa Yanga SC arifatira ku giti cy’izamu. Mbere y’uko umukino urangira Yanga SC yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Bakari Mwamnyeto. Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 3-1.
r
Yanga SC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1
Ubwo Pacome Zouzoua yishimiraga igitego yatsinze
Rayon Sports yatsinzwe na Yanga SC ibitego 3-1
Aziz Bassane arikumwe na Mwamnyeto watsinze igitego cya 3 cya Yanga SC