Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane saa Kumi Nebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga;Ndikuriyo Patient,Serumogo Ali,Nshimimana Fabrice,Youssou Diagne,Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange', Ndayishimiye Richard,Rukundo Abdul Rahman ,Muhire Kevin (C),Biramahire Abeddy,Ishimwe Fiston na Aziz Bassane.
Abakinnyi 11 ba Rutsiro FC banbanje mu kibuga;Itangishatse Jean Paul,Kwizera Bahati Emilien,Bwira Bandu Olivier, Mutijima Gilbert,Hitimana Jean Claude,Shabani Musa Ndusha, Ndabitezimana Lazard,Kwizera Eric,Habimana Yves,Makola Basilua Jeremie na Mumbere Mbusa Jeremie.
Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ihita ifungura amazamu ku isegonda rya 38 ku mupira mwiza Ndayishimiye Richard yari acomekeye Aziz Bassane nawe aragenda yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti mu izamu.
Nyuma yuko Rutsiro FC itsinzwe yahise ikanguka itangira gusatira ariko ibona imipira y'imiterekano gusa ntiyabyaze umusaruro.
Iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro yakomeje guhererekanya umupira ndetse ikagera imbere y'izamu binyuze ku barimo Mumbere Mbusa Jeremie gusa Ndikuriyo Patient akaba maso.
Ku munota wa 35 Aziz Bassane yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina acenga ariko yarekura ishoti rikanyura impande y'izamu gato cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Murera igikomeje kuyobora n'igitego 1-0 . Mu gice cya kabiri Rwaka Claude yaje akora impinduka mu kibuga havamo Nshimimana Fabrice hajyamo Bugingo Hakim.
Amakipe yombi yaje asatira aho wabonaga buri imwe ifite ubushake bwo gutsinda. Ku munota wa 54 Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Biramahire Abbedy hajyamo Niyonzima Olivier Seif.
Ku munota wa 73 Rayon Sports yabonye penariti ku ikosa Kwizera Bahati Emilien yari akoreye Ishimwe Fiston. Iyi penariti yinjijwe neza na Rukundo Abdul-Rahman igitego cya kabiri kiba kirabonetse.
Rutsiro FC yagerageje gushaka uko yareba mu izamu rya Rayon Sports gusa birangira itsinzwe ibitego 2-0. Rayon Sports yahise yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 56 aho irusha APR FC inota rimwe.

Uko Aziz Bassane yinjiye mu rubuga rw'amahina agiye gutsinda igitego cya mbere

Rukundo Abdul-Rahman yishimira igitego yatsinze

Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rutsiro FC
