Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wo mu itsinda C wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Moya muri Stade Amahoro.
Watangiye wihuta cyane dore ko ku munota wa mbere gusa Rayon Sports yari yamaze kugerageza uburyo binyuze kuri Djingarey.
Murera yakomeje kwiharira umukino bijyana n’uburyo imbere y’izamu nkaho ku munota wa 14 yabonye kufura nziza iterwa na Iradukunda Elia Tatou gusa umupira unyura ku ruhande rw’izamu gato cyane.
Bidatinze ku wa 16 iyi kipe yambara ubururu n’umweru yahise ifungura amazamu ku gitego cya Atisso Kodjo ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’iburyo rwa Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’.
Nyuma yo gutsindwa Al Hilal yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Kamaradini Mamudu hajyamo Steven Ebuela.
Murera ntiyahagaritse umurego kuko ku munota wa 28 Elia Tatou yarekuye ishoti rikomeye gusa umunyezamu arikuramo arishyira muri koroneri.
Ku wa 37 Al Hilal yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa na Salim Adams gusa ayitera hejuru y’izamu kure cyane.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira umukino wari ufitwe na Al Hilal yo muri Sudani ishaka uko yishyura nkaho Haman Mandjan yarekuye ishoti ariko rinyura impande y’izamu.
Mu gice cya kabiri Al Hilal yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Ahmed M'bareck Ernest Luzolo, na Omer Taha hajyamo Emmanuel Flomo. Akire Tempo na Godwin Frimpong.
Iyi kipe yasatiriye cyane ishaka uko yishyura gusa ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza kwihagaraho. Ku wa 68 Iradukunda Elia Tatou yabonye buremereye uburyo aho yari asigaranye n’izamu ariko arekura ishoti ritaremereye umunyezamu arikuramo.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje muri 1/2 cya CECAFA Kagame cup 2026 iyoboye itsinda C n’amanota 9 aho izahura na Jamus yo muri Sudani y’Epfo.
Ni mu gihe Al Hilal yo yakomeje ari ikipe yatsinzwe neza ikaba izahura na Gor Mahia muri 1/2.

Atisso Kodjo yishimira igitego yatsinze


Rayon Sports yerekeje muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026


