Umukino watangiye amakipe yombi akina yigana ariko Sunrise FC ikagaragaza ibimenyetso by’uko ishaka igitego hakiri kare.
Ku munota wa 8, iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare yahise ifungura amazamu ku gitego cya Nzeyimana Jean Petit warekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Rayon Sports yahise itangira urugendo rwo gushaka uko yakwishyura, ubundi ku munota wa 27 Kameni Junior aza kukibona.
Murera yakomeje gusatira ndetse hari aho yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku buryo bwari bubonywe na Attiso Kodjo ariko arekuye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu gato.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, umunyezamu wa Sunrise FC, Mfashangabo Didier yaje afite akazi gakomeye bitewe n’ubusatirizi bwa Rayon Sports bwahoraga imbere y’izamu rye. Murera yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Atisso Kodjo na Tony Kitoga hajyamo Iradukunda Elia Tatou na Muhoza Daniel.
Izi mpinduka ntacyo zayifashije dore ko umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Uyu ni wo wa mbere wa shampiyona Murera yari ikinnye nyuma y’uko indi yagizwe ibirarane bitewe n’uko yari mu mikino ya CAF Confederation Cup y’ijonjora ry’ibanze.

Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC 1-1
