Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda n’iminota 30 kuri Stade y’akarere ka Nyanza.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Ndikuriyo Patient, Emery Bayisenge, Ndayishimiye Fabrice, Serumogo Ally, Musore Prince, Nshimiyimana Emmanuel’Kabange’, Musore Prince, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Harerimana Abdoulaziz na Chadrack Bing Bello.
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga; Ndagijimana Leandre, Wafura Innocent, Muhindo Collin, Hakizimana Adolphe, Iyabivuze Fabrice, Junior Lussagy, Niyonkuru Elissa, Enock Sabumukanda, Bizimana Didier, Hamiss Hakim na Ndikumana Danny.
Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ikinira mu rubuga rwa Gasogi United ndetse yashoboraga gufungura amazamu mu minota ya mbere kuri kufura yari itewe neza ubundi Niyonzima Olivier Sefu ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.
Ikipe ya Gasogi United yagiye igerageza kugera imbere y’izamu binyuze ku ruhande rwayo rw’ibumoso rwari ruri kunyuraho Danny Ndimukumana gusa ba myugariro ba Rayon Sports bakaba ibamba.
Ku munota wa 23 uwitwa Harerima Abdulaziz yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko rinyura hejuru y’izamu gato.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kubona uburyo gusa Serumogo Ally Omar akagorwa n’ikibuga. Ku munota wa 43 Gasogi United yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye Bizimana Didier yari arekuye ariko Ndikuriyo Patient aratabara.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira waruzamuwr neza ubundi Bigirimana Abedi ashyiraho umutwe.
Igice cya kabiri cyatangiye Afhamia Lotfi akora impinduka mu kibuga havamo Bigirimana Abedi na Musore Prince hajyamo Tambwe Gloire na Paul Jesus.
Amakipe yombi yaje akinira mu kibuga hagati cyane. Hari aho Serumogo Ally yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe imbere y’izamu ariko birangira umurenganye.
Ku munota wa 68 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mohamed Chelli wari winjiye mu kibuga asimbuye. Nyuma y’iminota micte Gasogi United itsinzwe igitego cya kabiri nayo yashoboraga kunyeganyeza inshundura binyuze kuri Niyongabo Gedeon wari urekuye ishoti ariko rikanyura impande y’izamu gato cyane.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino watangiye Rayon Week izakomereza i Ngoma aho iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakinira na Gorilla FC mu Cyumweru gitaha.
Bigirimana Abedi yishimira igitego yatsinze
Mohamed Chelli na bagenzi be bishimira igitego yatsinze
Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0