Uyu mukino wo ku munsi wa mbere wo mu itsinda C wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro nyuma y’uko undi nawo wo muri iri tsinda wari wabanje gukinwa Al Hilal yatsinze Tusker FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Rayon Sports yari iri imbere y’abafana bayo ni yo yatangiranye imbaraga ishaka uko yafungura amazamu hakiri kare binyuze ku bakinnyi bayo barimo Issa Djiguiba na Nizeyimana Mubaraka.
Ku munota wa 25 Boris Ggbenou yarekuye ishoti ari kure ariko rinyura ku ruhande. Ku munota wa 27 Issa Djiguiba yahaye umupira mwiza Abrahim Djingarey Ari imbere y’izamu asabwa gukozaho amano gusa, ariko birangira bimunaniye umunyezamu afata umupira.
Ku munota wa 38, KVZ SC yagerageje uburyo aho Haruna Rashid Ali yahinduye umupira ashaka rutahizamu ariko birangira ba myugariro ba Murera bahagaze neza bawushyira muri koroneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Boris Gbenou hajyamo Iradukunda Elia Tatou. Nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Elia Tatou yahise atanga umupira mwiza kuri Issa Djiguiba arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu.
KVZ SC yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Mohammed Mussa hajyamo Zubeir Abdul na Rayon Sports yongera kuzikora havamo Nizeyimana Mubaraka hajyamo Kameni Junior.
Ku munota wa 67, Rayon Sports yabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Iradukunda Elia Tatou. Yatewe na Kameni Junior ayishyira mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Ku munota wa 82, Muhoza Daniel wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze KVZ 2-0 ihita ijya ku mwanya wa kabiri mu itsinda C irimo aho imbere yayo hari Al Hilal yo muri Sudani.

Muhoza Daniel yishimira igitego yatsinze





Abafana ba Rayon Sports Bari babukereye
