Kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse iti:”Twishimiye gutangaza ko Umutoza Mukuru Haringingo Francis yagarutse nyuma y'iminsi 1,035. Isura imenyerewe, umuyobozi wemewe n'igice cy'umuryango wacu, ikaze mu rugo. Ntawatatanya umwana n'umuryango wacu.”
Rayon Sports imutangaje nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko Ejo ku wa Mbere ari bwo atangira gukoresha imyitozo.
Uyu ni umwe mu batoza bamenyereye shampiyona y’u Rwanda dore ko yatoje amakipe arimo Mukura VS, Police FC, Bugesera FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports yarimo. Ubwo aheruka muri Rayon Sports muri 2023 yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Asimbuye Bruno Ferry uheruka gutandukana na Rayon Sports nyuma y’amezi atatu ahawe akazi ko kuyitoza. Biteganyijwe ko azakorana na Dusange Sasha nk’umutoza wungirije wa mbere naho Lomami Marcel usanzwe muri iyi kipe we akaba uwa kabiri.
Kugeza Rayon Sports ku mwanya wa 5 n’amanota 39 muri shampiyona ndetse iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2026.

Rayon Sports yatangaje Haringingo Francis nk'umutoza wayo
