Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya

Imikino - 08/07/2026 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya

Ikipe ya Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino yatangaje ko yasinyishije umunyezamu w'Umunya-Cameroun, Dande Junior.

Uyu munyezamu w'imyaka 28 yakiniraga Canon Sportif de Yaoundé gusa mbere yaho yanyuze mu yandi makipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Murera yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi mu gihe ikomeje ibiganiro bigamije kongerera amasezerano Kwizera Olivier wayifashije mu mwaka ushize w’imikino.

Dande Junior asanze abandi banyezamu babiri basanzwe bafite amasezerano ya Rayon Sports ari bo Umunya-Mali Drissa Kouyaté ndetse n’Umunyarwanda Mugisha Yves. Abaye umukinnyi wa 14 mushya Rayon Sports imaze kugura muri iyi mpeshyi.

Mu banyamahanga harimo Boris Gbenou na Charles Tchaplaou bo muri Centrafrique, Abbel Matumona ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin, Issa Djiguiba wo muri Mali, Ibrahim Djingarey wo muri Niger ndetse n'Umurundi Muderi Akbar.

Ni mu gihe mu Banyarwanda ho harimo Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wakiniraga Gorilla FC, Muhoza Daniel wavuye muri Etoile de l'Est, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Mubaraka baturutse muri Marine FC, ndetse na Nisingizwe Christian wahoze akinira Mukura Victory Sports.

Rayon Sports yasinyishije  umunyezamu w'Umunya-Cameroun, Dande Junior


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...