Aya masezerano ashyira BK ku mwanya
w'umufatanyabikorwa mukuru w'iyi kipe, aho ikirango cyayo kizajya kigaragara
imbere ku mwambaro wa Rayon Sports.
Uyu muhango wabereye kuri Stade Amahoro witabirwa
n'abayobozi b'impande zombi, barimo Perezida w'agateganyo wa Rayon Sports,
Murenzi Abdallah, ndetse n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga
n'Abakiliya ku Giti Cyabo muri BK, Désiré Rumanyika.
Mu gusobanura iby'aya masezerano, Murenzi Abdallah
yavuze ko atagamije gutanga amafaranga gusa, ahubwo azafasha Rayon Sports
kubona andi mafaranga binyuze muri serivisi nshya BK izashyira ku isoko
zigenewe abakunzi ba Gikundiro.
Yagize ati: "Mu minsi yashize twaricaye
turaganira nk'ikipe nkuru na banki nkuru mu myaka, kugira ngo turebe uko
ubufatanye bwarushaho gutera imbere. BK ni ikigo kinini, twararebye turavuga
ngo ni gute serivisi zayo twazigeza ku bakunzi ba Rayon Sports."
Yakomeje avuga ko ubufatanye bugiye guhindura
ubushobozi bw'imari bw'iyi kipe.
Ati: "Ubufatanye tugiye kugirana ni ubufatanye
bugiye guhindura ubuzima bw'amikoro muri Rayon Sports. Buzamara imyaka mu
mpapuro, ariko turashaka ko buba burundu. Ku mafaranga yo kudutera inkunga,
yaduhaye arenga miliyoni 170 Frw mu mezi atandatu ashize."
Murenzi yavuze ko nibura amafaranga Rayon Sports
iteganya kuzajya yunguka buri mwaka atazajya aba munsi ya miliyari imwe
y'amafaranga y'u Rwanda.
Yasobanuye kandi ko miliyoni 175 Frw ikipe yamaze
guhabwa ari iz'amezi atandatu ashize, bityo ku mwaka amafaranga atangwa
nk'inkunga yonyine akaba agera kuri miliyoni 340 Frw, mu gihe andi mafaranga
azava mu ikoreshwa rya serivisi za BK zizaba zihuriweho n'ikirango cya Rayon
Sports.
Mu rwego rwo guteza imbere ubu bufatanye, BK izashyira
ku isoko serivisi zihariye zirimo Gikundiro Card, konti zisanzwe, iz'ubucuruzi
n'izo kuzigama zifite ibirango bya Rayon Sports. Buri mufana uzajya akoresha izi
serivisi, ikipe na yo izajya ibonamo inyungu.
Umuyobozi wa BK, Désiré Rumanyika, yavuze ko aya
masezerano ari icyerekezo cyo kubaka ubufatanye burambye buzamura impande
zombi.
Yagize ati: "Ubu bufatanye burenze gutera inkunga
gusa. Ni ikimenyetso cy'icyizere. Banki ya Kigali yizera ko ejo hazaza ha Rayon
Sports ari heza kandi twiyemeje gufasha iyi kipe kugera kure, haba mu rwego
rw'imari no mu mikorere."
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byafashe igihe kugira
ngo hubakwe umushinga uzatanga umusaruro mu myaka iri imbere.
Aya masezerano aje yiyongera ku yandi Rayon Sports
isanzwe ifitanye n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Jayrutty Investment,
Skol Brewery Ltd na Airtel Rwanda.
Mu mwaka w'imikino wa 2026/27, Rayon Sports iteganya gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko intego nyamukuru ari ukubaka ikipe ikomeye ishobora kwitwara neza muri CAF Confederation Cup, bityo ikabona ubushobozi burambye buturuka mu marushanwa ndetse n'ubufatanye n'abaterankunga.
