Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026 ni bwo SKOL na Rayon Sports basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye bwubakiye ku myaka irenga icumi bamaze bakorana neza, bukaba bugaragaza impinduka mu mikorere y’ubu bufatanye, aho SKOL Brewery Ltd yavuye ku rwego rwa “Platinum Sponsor” igashyirwa ku rwa “Gold Sponsor”.
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery, Eric Gilson, yavuze ko bishimiye kongera gukomezanya na Rayon Sports, ashimangira ko ubufatanye bwabo bukomeje gukomera nubwo hari amakuru yavugaga ko bushobora guhagarara.
Yagize ati: "Uyu munsi turishimira gusinya amasezerano mashya hagati ya SKOL na Rayon Sports. Ni ibyishimo bikomeye kuri SKOL. Nishimiye gutangira uru rugendo rushya ruri imbere. Hari abavugaga ko SKOL na Rayon Sports batandukanye, ariko uyu munsi ni ikimenyetso cyerekana ko tugikomezanya. Tumaze imyaka irenga 12 turi abafatanyabikorwa, kandi uru rugendo rurakomeje."
Perezida w'Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, na we yashimiye SKOL ku nkunga n'ubufatanye yakomeje guha iyi kipe mu myaka yose ishize. Yagize ati: "Uyu munsi ni umwanya mwiza wo gushimira SKOL ku myaka 12 tumaranye. Twagize urugendo rwuzuyemo intsinzi, kandi navuga ko rwari urwubakiye ku rukundo n'ubufatanye hagati ya SKOL na Rayon Sports."
Yibukije ko ubwo ubu bufatanye bwatangiraga, hari benshi batari babwizeye, ariko ko impande zombi zakomeje gukorana kugeza zigeze ku musaruro ushimishije.
Ati: "Nibuka igihe twatangiraga, nta cyizere cyinshi cyari gihari. Ariko twarafashanyije, dukorana urugendo rumwe, kugeza tugeze kuri byinshi bifatika. Ndashimira buri wese wagize uruhare muri uru rugendo, kandi ndizera ko ejo hazaza harushaho kuba heza. Dufite umushinga ukomeye udufitiye byinshi."
Rayon Sports na SKOL Brewery batangiye ubufatanye ku wa 15 Gicurasi 2014, ubwo basinyanaga amasezerano ya mbere. Kuva icyo gihe, aya masezerano yakomeje kongerwa bitewe n'ubufatanye bwiza hagati y'impande zombi.
Uretse inkunga y'amafaranga, SKOL yanafashije Rayon Sports mu bindi bikorwa birimo kuyubakira no kuyifasha gukoresha ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove, gikomeje kuba kimwe mu bikorwa by'ingenzi bifasha iyi kipe mu myiteguro yayo.

Rayon Sports na SKOL basinye amasezerano mashya y'imikoranire



Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yashimiye SKOL ku rugendo rw’imyaka 12 bamaranye
