Mu itangazo iyi kipe
yashyize hanze ibinyujije kurubuga rwayo rwa X, Rayon Sports yavuze ko ubu
butumwa bw’ishimwe n’ubutumwa bw’ishyaka bwoherejwe nyuma y’intsinzi yayo ari
isoko ikomeye y’ishimwe n’imbaraga ku ikipe.
Rayon Sports yavuze ko ku
bw’Ubuyobozi, Abatoza, Abakinnyi, Abaterankunga ndetse n’abakunzi bayo bose,
ishimira abantu bose bagize uruhare mu kuyishimira kuri iyi ntsinzi y’amateka.
Yagize iti: “Turabashimira
byimazeyo ku butumwa bwanyu bwuje umutima wo kudushimira nyuma y’uko Rayon
Sports FC yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup.”
Iyi kipe kandi yavuze ko
kwegukana iki gikombe ari intambwe ikomeye ku rwego rw’akarere, ndetse ikaba
ari ikimenyetso cy’ubwitange bukomeye bw’abakinnyi, ubuyobozi bw’ikipe,
abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi bayo.
Rayon Sports yashimangiye
ko iyi ntsinzi itagezweho n’abakinnyi gusa, ahubwo ko ishingiye ku bufatanye
n’ubuyobozi bw’ikipe, abafatanyabikorwa ndetse n’abandi bose bakomeje kuyitera
inkunga.
Iyi kipe yavuze kandi ko
ubutumwa bwo kuyishimira bwongereye icyizere n’ubushake bwo gukomeza kuzamura
izina ry’u Rwanda mu marushanwa yo mu karere ndetse no ku rwego rw’umugabane wa
Afurika.
Rayon Sports yagize iti: “Mu
gihe twishimira iyi ntsinzi ikomeye, ubufasha n’ishimwe byanyu bidushimangira
mu cyemezo cyo gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa yo mu
karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Rayon Sports yasoje
ishimira abafatanyabikorwa bayo ku bufatanye n’urukundo bakomeje kugaragaza ku
mupira w’amaguru, ivuga ko yiteguye gukomeza gukorana na bo kugira ngo igere ku
bindi bikorwa bikomeye mu gihe kiri imbere.

