Ni ibikubiye mu ibaruwa iyi kipe yabandikiye mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 27 Ukwakira
2026.
Yakomeje igira iti: ”Turabashimira by'umwihariko uburyo
mwakiriye ikipe kuva ku munsi wa mbere yahageraga, mukayiba hafi, mukaza
kuyishyigikira kuri stade no kuyitera ingabo mu bitugu. Uburyo mwagaragaje ko
muri kumwe na Rayon Sports, nubwo ikipe yari mu gihugu cy'amahanga, ni
ikimenyetso gikomeye cy urukundo mufitiye ikipe yacu”.
Murera yashimiye buri umwe wagize uruhare mu gufasha
ikipe mu buryo butandukanye. Ati: ”Turashimira kandi buri wese wagize uruhare mu
gufasha ikipe mu buryo butandukanye, kuko ubufasha bwanyu bwagize uruhare
rukomeye mu korohereza ikipe no gutuma yumva iri mu muryango wayo, nubwo yari
kure y'u Rwanda.
Mwaduhaye urugero rwiza rw'ubwitange, ubufatanye
n'ubudahemuka biranga umuryango mugari wa Rayon Sports. Ubufasha bwanyu
ntibuzibagirana, kandi turizera ko umubano n'ubufatanye hagati yacu bizarushaho
gukomera”.
Muri ubu butumwa Murera yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yasoje igira iti: ”Mu izina ry'ubuyobozi, abakinnyi,
abatoza n'umuryango wose wa Rayon Sports, tubashimiye tubikuye ku mutima”.
Rayon Sports yashimiye aba bafana nyuma y’uko isezerewe na Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Mu mukino ubanza wabereye i Kigali yatsinzwe ibitego 2-0 naho muwo kwishyura wabereye i Maputo inganya ibitego 2-2 ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

