Ni umukino Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa yo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup yinjiyemo ishaka intsinzi. Yarwanaga no gushaka uko yakomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko yari yanganyirije mu gihugu cya Cameroon
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi agerageza kwigana ndetse abatoza bashaka kureba uburyo bw'imikinire ko hari icyo buri buze gufasha.
Gusa iminota 45' yarangiye nta kipe n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi nubwo Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bwari bwabazwe.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje kwataka, ari na ko hakorwa impinduka ku mpande zombi.
Buri kipe yakomeje kugarira no kwirinda ko hari icyatuma itakaza umukino. Igice cya kabiri cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Rayon Sports yakomeje ityo ku giteranyo k'igitego 1-1, yari yatsindiye hanze kuko kikibarwa muri aya marushanwa, biyihesha amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikiyeho.
Iyi kipe igiye gutegereza izava hagati ya Black Bulls yo muri Mozambique yatsinze umukino ubanza 1-0 Atomic ngome yo muri Comoros.




