Ni mu mukino wakinwe ku wa Mbere saa kumi n’ebyiri muri Kigali Pele Stadium. Watangiye Rayon Sports ihuzagurika, ndetse ku munota wa kabiri gusa ihita itsindwa igitego ku ishoti ryarekuwe na Moses Waiswa, bivuye ku makosa yakozwe hagati ya ba myugariro n’umunyezamu.
Nyuma y’uko Murera itsinzwe, yahise ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ku ishoti ryarekuwe na Adama Bagayogo, ariko umunyezamu aba maso. Ku munota wa 21, umunyezamu wa Vipers SC, Kiggundu, yongeye gukora akazi gakomeye ku mupira wazamuwe neza na Adama Bagayogo.
Mu minota yakurikiyeho, Rayon Sports yakomeje gusatira cyane, ndetse ku munota wa 36 ibona igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza Emery Bayisenge yahaye Sindi Paul Jesus, nawe awuhindura imbere y’izamu, ubundi Habimana Yves awushyira mu nshundura.
Ku munota wa 44, Taddeo Lwanga wa Vipers yakoze amakosa, atakaza umupira usanga Tambwe Gloire, ahita arekura ishoti riruhukira mu nshundura, igitego cya kabiri kiba kirabonetse.
Mu gice cya kabiri, Afhamia Lotfi utoza Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga, havamo Sindi Paul Jesus hajyamo Aziz Bassane. Nk’uko byari bimeze ubwo igice cya mbere cyasozwaga, Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu imbere y’izamu rya Vipers binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwarimo Aziz Bassane.
Ku munota wa 70, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu kuri kufura yarekuwe na rutahizamu Ndikumana Asman winjiye mu kibuga, ubundi umupira uruhukira mu nshundura. Uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 77, igitego cya kane cya Murera kiba kirabonetse.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Vipers SC yasatiriye cyane, ndetse byashobokaga ko yabona igitego cya kabiri, ubwo Ongwang yarekuye ishoti rigakubita igiti cy’izamu. Umukino warangiye Rayon Sports inyagiye Vipers SC ibitego 4-1.
Ndikumana Asman yishimira igitego yatsinze
Habimana Yves na mugenzi we bishimira igitego yatsinze
Rayon Sports yanyagiye Vipers ibitego 4-1