Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga mu mukino wa gicuti

Imikino - 27/07/2025 4:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga mu mukino wa gicuti

Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Muhanga.

Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga; Hategekimana Bonheur,Natack Joseph,Abumuremyi, Mupenzi Pacifique, Shyaka Philbert,Karema Eric,Mugiraneza Jean Claude,Paul Pondi, Tuyihimbaze Gilbert, Nishimwe Blaise na Shingiro Honore.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Drissa Kouyate, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ , Emery Bayisenge,Musore Prince, Serumogo Ally, Tambwe Gloire, Niyonzima Olivier,Ntarindwa Aimable, Adama Bagayogo,Mohamed Chelly na Chadrack Bing Bello.

Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ubundi nyuma Rayon Sports itangira gushaka uko yasatira ariko ba myugariro ba AS Muhanga bakaba maso. 

AS Muhanga nayo yaje kugerageza kugera imbere y’izamu binyuze kuri Paul Pundi ariko Serumugo Ally ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.

Ku munota 11 Adama Bagoyogo yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti yari arekuye ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.

Hari aho AS Muhanga yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Tuyihimbaze Gilbert ariko Drissa Kouyate arishyira muri koroneri.  Ku munota wa 37 Rayon Sports yaje kubona penariti ku ikosa ryari rikorewe Tambwe Gloire. 

Yatewe na Adama Bagayogo ubundi Hategekimana Bonheur ayikuramo gusa ntiyagumana umupira bituma uyu  mukinnyi asobyamo igitego kiba kirabonetse,


Igice cya mbere cyarangiye Murera iyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri Afhamia Lotfi yaje akora impinduka ku bakinnyi bose 10 bari babanjemo hajyamo Habimana Yves,Ganijuru Ishimwe Elie,Paul Jesus, Ndayishimiye Richard,Aziz Bassane,Harerimana Abdulaziz, Rukundo Abdourahmani, Chancelor Ndong na Karamoko.

Gatera Moussa utoza AS Muhanga we nta mpinduka nyinshi yakoze.  Rayon Sports yaje mu gice cya kabiri igerageza gusatira inyuze ku ruhande rw’ibumoso rwayo rwariho Paul Jesus gusa kwinjira mu rubuga rw’amahina bikaba ikibazo.

Ku munota wa 63 Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Harerimana Abdulaziz’ Rivaldo’.

Nyuma y’uko AS Muhanga itsinzwe igitego cya kabiri yagiye ibona uburyo bwari bushingiye ku mipira y’imiterekano ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Ku munota wa 86 Rayon Sports yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Assana Innocent ku ishoti riremereye yari arekuye. Nyuma y’iminota 3 gusa Gikundiro yahise itsinda igitego cya 4 kuri penariti yinjijwe neza na Rukundo Abdourahmani.

Umukino warangiye Rayon Sports inyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti.


Harerimana Abdulaziz yishimira igitego yatsinze



Assana Innocent yishimira igitego cya 3 yatsinze 


Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...