Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Mbili n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium. Ku munota wa kane, Al Merrikh SC yo muri Sudani yabonye uburyo ku mupira wazamuwe neza Janard Mbemba ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru.
Ku munota wa 14, Ndayishimiye Richard yateye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Aziz Bassane ariko umunyezamu wa Al Merrikh SC ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Umukino wakomeje amakipe yombi akina asatira ashaka uko yanyeganyeza inshundura ariko yagera imbere y’izamu agapfusha ubusa uburyo yabonaga.
Ku munota wa 34, Randriamanampisoa Nicolás yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo ariko Kwizera Olivier aratabara ashyira umupira muri koroneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje ikina isatira binyuze ku ruhande rwa Sindi Paul Jesus ndetse hari aho yarekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 60, Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane hajyamo Ndikumana Asman. Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga, Murera yahise irata igitego kitaratwa ku mupira wazamuwe neza na Uwumukiza Obedi usanga Sindi Paul Jesus asigaranye n’izamu gusa ariko ashyizeho umutwe ujya ku ruhande.
Kwizera Olivier yongeye gutabara Rayon Sports ku buryo bwari bubonywe na Mohamed Gbane.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Uyu ni umukino wa Kane wikurikiranya Rayon Sports inganyije muri shampiyona. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n'amanota 39 mu gihe Al Merrikh SC yo iri ku mwanya wa 3 n'amanota 45.


Rayon Sports yanganyije na Al Merrikh SC 0-0
