Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Etincelles FC ngo ishyire APR FC ku gitutu

Imikino - 08/03/2026 5:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Etincelles FC ngo ishyire APR FC ku gitutu

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1 mu mikino wo ku munsi wa 23 wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Mu minota 10 ya mbere Rayon Sports yashoboraga kuba yabonye igitego dore ko yatangiranye imbaraga isatira binyuze ku bakinnyi bayo nka Aziz Bassane. Uko iminota yagendaga ni na ko ikipe ya Etincelles FC nayo yinjiraga mu mukino, nayo itangira gukina ari na ko inyuzamo ikagera imbere y’izamu.

Ku munota wa 30, Rayon Sports yarase uburyo buremereye ku mupira mwiza Ndikumana ASman yari ahawe na Tambwe Gloire imbere y’izamu ariko ananirwa kuwushyira mu nshundura. 

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Kwizera Olivier yatabaye Rayon Sports ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Rody Mwinyi. Nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere ni na ko byagenze mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje n’ubundi agabana ibihe byo gusatira. 

Ku munota wa 65 Etincelles FC yafunguye amazamu ku gitego cya Yacouba Nimaga. Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Ndikumana Asman, Aziz Dao na Yannick Bangala hajyamo Fall Ngagne, Faustin Likau na Habimana Yves.

Bidatinze ku munota wa 80 Fall Ngagne yahise atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Mugisha Didier. 

Igitego cya kabiri cyagiye kirabura ku mpande zombi, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kugeza ubu Al Hilal niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45, APR FC ikaba ku wa Kabiri n’amanota 43 naho Rayon Sports ikaza ku wa Kane n’amanota 38.

Mu yindi mikino yakinwe, AS Kigali yanganyije na AS Muhanga 2-2 naho Amagaju FC atsinda Gorilla FC 2-1 . Ku munsi w'ejo saa Mbili n’igice z’ijoro ikipe ya Police FC izakina na Al Merrikh SC.


Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...