Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.
Mu minota itanu ya mbere umukino wagendaga gacye ariko nyuma yaho utangira kwigira ndetse ku munota wa 7 uwitwa Bitwayiki Bahati Clement wa Gicumbi yari afunguye amazamu ariko asifurwa kurarira.
Rayon Sports bati yatangiye kunyuzamo igasatira nkaho Tambwe Gloire yahinduye neza umupira ashaka Fall Ngagne ariko myugariro Babangetini Kisoza Moise aratabara awukuraho.
Ku munota wa 16 Rayon Sports yabonye uburyo buremereye ku mupira wasanze Aziz Bassane arebana n’izamu ariko arekuye ishoti umunyezamu wa Gicumbi,Matondo Mechai aratabara.
Ku munota wa 27 Kwizera Olivier yatabaye ikipe ya Rayon Sports ku ishoti ryari rirekuwe na Bitwayiki Bahati Clement ahawe umupira na Ndikumana Arteta.
Hari aho Fall Ngagne yahawe umupira mwiza asigaranye n’umunyezamu ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu kure. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Rayon Sports yongeye kurata uburyo ku mupira Fall Ngagne yari ahaye Likau imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Gicumbi FC bawumukura ku kirenge.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Rayon Sports isatira ndetse umunyaaamu wa Gicumbi FC ahita atabara ku ishoti ryari rirekuwe na Joachim Vinignou ariko arishyira muri koroneri.
Ku munota wa 64 Gicumbi yabonye uburyo ku mupira Ndikumana Arteta yari ahaye Lola Kanda Moise ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu gato.
Rayon Sports yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Joachim Vinignou hajyamo Habimana Yves.
Ku munota wa 76 Fall Ngagne yarekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu wa Gicumbi FC,Matondo Mechack aratabara. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Amahirwe yo gutwara igikombe kuri Rayon Sports yahise atangira kugabanyuka dore ko kuri ubu irushwa amanota atandatu na APR FC iri ku mwanya wa kabiri mu gihe igifite undi mukino.
Indi mikino yakinwe,Amagaju FC yatsinze Police,Al Merrikh SC inganya na Rutsiro FC 0-0 naho Bugesera FC itsinda Etincelles FC 3-0.
Shampiyona izakomeza ejo aho Gorilla FC izakina na Musanze FC Saa Cyenda naho APR FC ikine na AS Muhanga Saa Kumi nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.


Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC 0-0
