Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino wari utegerejwe cyane n'abakunzi ba ruhago by'umwihariko aba Rayon Sports yari imaze imikino 5 itazi uko gutsinda bimeze.
Ku munota wa 2 Sindi Paul Jesus yahawe umupira mwiza na Mugisha Didier, arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato cyane.
Uko iminota yagendaga ni na ko uburyo bwa Rayon Sports bwiyongeraga binyuze ku barimo Ndikumana Asman ariko ntabubyaze umusaruro.
AS Kigali nayo yatangiye kwinjira mu mukino ndetse Adama Bagayogo agakorerwaho amakosa mu kibuga hagati hakabura uko yabyazwa umusaruro.
Ku munota wa 36, Rayon Sports yafunguye amazamu kuri kufura yatewe na Emery Bayisenge ikubita igiti cy’izamu umupira usanga Mugisha Didier awushyira mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, AS Kigali yahise ibona uburyo bwashoboraga gusiga yishyuye ku ishoti ryarekuwe na Ntirushwa Aime ariko birangira rinyuze hepfo gato y’izamu.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Nshimiyimana Tharcisse hajyamo Tuyisenge Arsene. Ku munota wa 55, Rayon Sports nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Sindi Paul Jesus hajyamo Aziz Bassane wari umaze hafi amezi abiri adakina.
Hari aho Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti riremereye ryarekuwe na Bigirimana Abedi ariko umunyezamu wa AS Kigali aratabara arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
AS Kigali nayo yagiye ibona uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura nk'aho Dusabimana Olivier 'Muzungu' yarekuye ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato cyane.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0 nyuma y'uko yari imaze imikino itanu yo mu marushanwa yose idatsinda. Murera yahise ifata umwanya wa 6 n'amanota 29.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi


Rayon Sports yongeye kumwenyuza abafana bayo nyuma y'igihe kirekire
