Umukino watangiye wihuta cyane dore ko ku munota wa 3 gusa Aziz Bassane yahise afungura amazamu ku ishoti riremereye yarekuriye mu nguni y’iburyo. Nyuma y’uko Rayon Sports ifunguye amazamu yagabanyije umuvuduko, Mukura VS nayo itangira gukina.
Hari aho Hakizimana Zubel yagerageje uburyo arekura ishoti ari kure ariko rinyura impande y’izamu kure. Ku munota wa 28 Rayon Sports yabonye kufura nziza ku ikosa Tuyishime Emmanuel yakoreye Aziz Bassane binamuviramo kubona ikarita y’umuhondo.
Yatewe na Emery Bayisenge yayiteye aho umunyezamu yari ahagaze ayikuramo. Rayon Sports yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu binyuze kuri Ndikumana Asman ariko akabupfusha ubusa.
Ku munota wa 45+2 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Tshimanga akoresheje umutwe ku mupira wavuye kuri kufura.
Mukura VS yaje mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Serieux Mbonyamahoro hajyamo Samuel Pumpong.
Ku munota wa 53 Samuel Pumpong yahinduye umupira neza, Kwizera Olivier ananirwa kuwugumana Boateng Mensah arekura ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.
Mukura VS yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Niyonizeye Fred na Nisingizwe Christian hajyamo Jordan Nzau Dimbumba na Patrick Mutsinzi.
Ku munota wa 72 Rayon Sports nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Didier hajyamo Fall Ngagne.
Ku munota wa 77 Mukura VS yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Joseph Sackey ku mupira wavuye kuri kufura yatewe na Iradukunda Elie Tatou.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS ibitego 2-1 ihita ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 35.

Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1



Tshimanga na bagenzi be bishimira igitego yatsinze

Rayon Sports ikomeje kuryoherwa n'ukwa buki
