Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Drissa Kouyate, Serumogo Ally Omar, Musore Prince, Nshimiyimana Emmanuel, Emery Bayisenge, Ndayishimiye Fabrice, Ntarindwa Aimable, Mohamed Chelly, Tambwe Gloire, Rukundo Abdul Rahman na Tony Kitoga.
Abakinnyi 11 ba Gorilla FC babanje mu kibuga; Serge Ntagisanayo, Omar Moussa, Kevin Uwimana, Eric Nduwimana, Akayezu Jean Bosco, Victor Murdan, Masudi Narcisse, Tansele Mosengo, Darcy Irakoze, Franck Nduwimana na Sally Yipon.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse anyuzamo akabona imipira y’imiterekano ariko ntayibyaza umusaruro, ku munota wa 13 Gorilla FC yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Sally Yipon ariko umunyezamu aratabara.
Ku munota wa 19 ikipe ya Rayon Sports yaje gufungura amazamu kuri koroneri yari itewe na Tony Kitoga ubundi Emery Bayisenge ashyiraho umutwe ubundi umupira uruhukira mu izamu.
Nyuma yo kubona igitego Afhamia Lotfi yahise akora impinduka mu kibuga havamo Mohamed Chelly hajyamo Ndayishimiye Richard. Ba myugariro ba Gorilla FC bakomeje gukora amakosa ndetse byanashobokaga ko Rayon Sports yari kubona igitego cya kabiri ku buryo bwabonywe na Rukundo Abdul Rahman na Tony Kitoga ariko babupfusha ubusa.
Mu gice cya kabiri Ikipe ya Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Drissa Kouyate, Tony Kitoga, Rukundo Abdul Rahman na Musore Prince hajyamo Mugisha Yves, Aziz Bassane, Paul Jesus na Adama Bagayogo.
Gorilla FC nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Serge Ntagisanayo hajyamo Muhawenayo Gad.
Ku munota wa 56 Gorilla FC yari ibonye igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe neza ubundi Nduwimana Franck ashyiraho ukuguru ariko umunyezamu aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Iyi kipe yakomeje gushyira igitutu kuri Rayon Sports ariko ibona uburyo imbere y’izamu nk'aho Mosengo Tansele yarekuye ishoti rigakubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 75 Adama Bagayogo yarekuye ishoti riremereye ndetse ryashoboraga guteza ibibazo Gorilla FC ariko Muhawenayo Gad aratabara.
Ku munota wa 88 Mosengo Tansele yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bihita bibyara umutuku. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Gorilla FC igitego 1-0.
Ni umukino wa kabiri ikipe ya Rayon Sports ikinnye muri gahunda ya Rayon Week nyuma y’uwo yaherukaga gutsindamo Gasogi United i Nyanza. Undi mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu mu karere ka Rubavu aho izakina na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.
Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0
Emery Bayisenge yishimira igitego yatsinze