Rayon Sports yakemuye ibibazo yari ifitanye n’Abanya-Senegal

Imikino - 05/08/2025 11:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yakemuye ibibazo yari ifitanye n’Abanya-Senegal

Ikipe ya Rayon Sports yakemuye ibibazo yari ifitanye n’abakinnyi bakomoka muri Senegal, Youssou Diagne na Fall Ngagne.

Hashize ukwezi kurenga Rayon Sports itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026. Mu bakinnyi bamaze igihe bakora imyitozo ntabwo harimo myugariro Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne bitewe n’uko hari ibibazo bagiranye mu mpera z’umwaka ushize w’imikino bijyanye n’amafaranga.

Kuri uyu myugariro bari bamurimo amafaranga y’umushahara angana na 1500$ naho Fall Ngagne we bakamubamo angana na 1000$. Usibye aya mafaranga kandi yatumaga bataza gutangira imyitozo harimo n’uburyo bafashwe nabi ubwo umwaka ushize w’imikino wari ukirangira aho basabye amatike y’indege ngo bajye mu kiruhuko bikarangira batayahawe.

Kuri ubu amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gukemura ibi bibazo byose ndetse Youssou Diagne na Fall Ngagne biteganyijwe ko bagomba kugera mu Rwanda muri iki Cyumweru bagahita batangira imyitozo.

Murera ikomeje ibikorwa bya ‘Rayon Week’ aho ejo izakina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti i Ngoma. Irimo irategura kandi umunsi wayihariwe uzwi nk’uw’Igikundiro aho izacakirana na Yanga SC muri Stade Amahoro.

Rayon Sports yakemuye ibibazo yari ifitanye na Youssou Diagne na Fall Ngagne


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...