Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wa 34 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Moya kuri Kigali Pele Stadium.
Watangiye wihuta ku mpande zombi amakipe akina asatira ashaka uko yabona igitego hakirikare. Umukino wakomeje gukinwa mu buryo buryoheye ijisho, ku munota wa 11 Kiyovu Sports yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti ryari rirekuwe na Uwineza Rene ariko myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ arataabara.
Kiyovu Sports yaje guhura n’ibibazo umukinnyi wayo Bukuru Christophe wari wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Uwimana Yakubu.
Ku munota wa 37 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Tony Kitoga. Igice cya mbere cyarangiye Murera ikiyoboye n’igitego 1-0.
Kiyovu Sports yaje mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo Uwimana Yakubu nawe wari wagize ikibazo hajyamo Nsanzimfura Keddy.
Urucaca rwakomeje gushaka uko rrwishyura ubundi rubona igitego ku munota wa 82 gitsinzwe Nsanzimfura Keddy kuri kufura.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Rayon Sports yahise isoreza ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 56 ndetse ihita ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Iyi kipe kandi yahise inakenyerera kuri Miliyoni 210 Frw aho arimo ayo izahabwa kubera umwanya wa kane yasorejeho muri shampiyona ndetse n'ayo izahabwa muri CAF Confederation Cup.


Rayon Sports yakatishije itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup
