Rayon Sports yahaye APR FC igikombe cya shampiyona

Imikino - 15/05/2026 6:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yahaye APR FC igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije igitego 1-1 na Gorilla FC mu mukino wo ku munsi wa 32 wa BK Pro League 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC ihita yegukana igikombe.

Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo yatangiye umukino ubona ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 9 yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wari uhawe Habimana Yves asigaranye n’umunyazamu wenyine ariko birangira bagonganye.

Ku munota wa 15, Gorilla FC yafunguye amazamu ku ishoti ryarekuriwe inyuma y’urubuga rw’amahina na Rutonesha Hesbon riruhukira mu nshundura. Nyuma yo gutsindwa, Murera yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura ndetse ikabona uburyo.

Ku munota wa 28, Rayon Sports yarase uburyo buremereye ku mupira mwiza Mugisha Didier yari ahawe ariko awutera mu maguru y’abanyezamu. Hari aho Ndayishimiye Richard yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura impande y’izamu gato cyane.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Habimana Yves yongeye guhusha uburyo bw’abazwe. Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Faustin Likau, Mugisha Didier na Aziz Dao hajyamo Ishimwe Elie Ganijuru, Aziz Bassane na Tambwe Gloire.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Aziz Bassane yahawe umupira aroba umunyezamu n’umutwe umupira ugiye kujya mu izamu birangira myugariro wa Gorilla FC awukuyemo.

Ku munota wa 82, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Abed Bigirimana ku mupira wazamuwe na Ganijuru Ishimwe Elia ubundi ashyiraho umutwe.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Gorilla FC 1-1. Uku kunganya byahise bituma APR FC yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda cya 2025/2026 kiba icya karindwi yikurikiranya.

APR FC isigaje gukina imikino itatu ngo shampiyona irangire n'iyo yayitsindwa yose n'ubundi ni yo yasoreza ku mwanya wa mbere mu makipe yo mu Rwanda. Kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 59 mu gihe Rayon Sports yo iri ku mwanya wa Kane n'amanota 51.


Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC bituma APR FC yegukana igikombe 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...