Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahagaritse by'agateganyo rutahizamu Aziz Bassane. Bivugwa ko mbere y'umukino Rayon Sports yahuyemo na Rutsiro FC, Aziz Bassane yagaragaye yanyweye ibisindisha ndetse haza gufatwa icyemezo cyo kumujyana i Rubavu ariko hakazafatwa umwanzuro nyuma y'umukino.
Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Aziz Bassane, yamenyesheje uyu mukinnyi ko ahagaritswe by'agateganyo kubera imyitwarire mibi biri mu bituma uyu mukinnyi atitwara neza.
Rayon Sports yafashe uyu mwanzuro mbere y'umunsi umwe ngo ihure na Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro uzakinirwa kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon Sports yahagaritse Aziz Bassane Koulagna kubera imyitwarire mibi
